“Urubyiruko ntirukwiye kwitesha amahirwe ari mu ikoranabuhanga” – Min Iradukunda Yves

Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’ikoranabuhanga no guhanga udushya Iradukunda Yves yibukije urubyiruko ko rutagomba kwitesha amahirwe ari mu ikoranabuhanga ahubwo ko rukwiriye kuyabyaza umusaruro.


Ni mu muhango wo guhemba ba rwiyemezamirimo bato batsinze mu marushanwa ry’imishinga y’ikoranabuhanga rifasha urubyiruko kwiteza imbere yateguwe n’umuryango CRS (Catholic Relief Services)


Ni muri gahunda yiswe “Youth for Youth” (Y4Y), aho ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakora imishinga igamije gufasha bagenzi babo mu itera mbere.


Hakizimana Elaste ni umwe mu istinda ryatanze ibitekerezo mu gutegura apurikasiyo (Application) KudiBooks, umushinga wagize amahirwe yo gutsinda irushanwa avuga ko ari amahirwe akomeye kuba umushinga yagizemo uruhare ariwo watoranyijwe.


Ati: “Ni amahirwe menshi cyane n’ibyishimo nagize, ndi umwe mubatanze ibitekerezo kugira ngo uyu mushinga ubashe kuba wabaho. Twaje mu nama bwa mbere tubanza gutanga ibitekerezo duti ese nkatwe tuba hasi hariya mu cyaro ni ibiki dukeneye muri uwo mushinga mugiye kuzanira. Twatanze ibitekerezo, tuvuga ibyo bashyiramo, ariko naje kwishima kuko ibyo twavuze byatangiye gushyirwa mu bikorwa.


Hakizimana akomeza avuga ko Icya mbere iriya apurikasiyo (application) bagiye kubahereza, ari nziza kuko mbere bacungaga umutungo wabo bifashihse ibitabo. “Nkanjye ndi umworozi w’inkoko hari igihe mfite igitabo najya kudaha amazi kikaba kiguyemo, naba nje mu nama nkibaza nti ubu se ndaza nikoreye ibitabo ko hari amakuru nshobora kubazwa. Iriya application izampa umutekano kuko nzaba nyigendana aho nzaba ndi hose mbone amakuru nkeneye.”


Pacific Ubukombe Halleluiah ushinzwe ibikorwa by’isakazankuru no kwamamaza muri Kudibooks avuga ko igitekerezo cyakurutse ku kuba benshi muri ba rwiyemezamirimo baba bafite ibibazo byo gucunga umutungo n’imari zabo, ugasanga badafite ubumenyi muri ibyo bintu. Usanga kandi nta makuru ajyanye n’imisoro bafite.


“Kudibooks rero ikaba ije gukemura ibyo bibazo bya barwiyemezamirimo badafite abacungamari kandi nanone kubona abacungamutungo bikaba byabahenda.”
Jude Marie Banatte uhagarariye CRS mu Rwanda agaruka ku mpamvu CRS yahisemo gukorana cyane n’urubyiruko avuga ko dukorana n’urubyiruko ariyo ntego CRS ishyize imbere, turimo gukorana n’ibihugu 110 n’u Rwanda rurimo. Nko mu Rwanda 70% by’abaturage barwo ni urubyiruko, turashaka gutanga umusanzu mu iterambere ry’iki gihugu aho twumva ko umusanzu wacu ari ugushyigikira iterambere ry’urubyiruko.


Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’ikoranabuhanga no guhanga udushya Iradukunda Yves wari umushyitsi mukuru avuga ko kuri uyu munsi wo guteza imbere imishinga y’urubyiruko no kuyicunga hifashishijwe ikoranabuhanga ari andi mahirwe urubyiruko rudakwiye kwitesha.
“Uyu munsi twaje hano mu muhango wo kugaragaza imishinga y’urubyiruko yatsinze iri rushanwa ryifashisha ikoranabuhanga ritegurwa na Catholic Relief Services (CRS), ni igikorwa bateguye bagamije guteza imbere urubyiruko. Ni urubyiruko rwakoze imishinga yafasha urundi rubyiruko guter’imbere no kwihangira imirimo.”


PS Iradukunda akomeza agira ati: “Uruhare rwacu nka leta ni ukubafasha gukora porogaramu zibereye n’icyo urubyiruko rwacu rukeneye. Ari nako byagenze muri iri rushanwa. Abakozi bacu bakoranye umunsi ku munsi na CRS kugira ngo bikorwe neza mu buryo bizagirira akamaro urubyiruko. Mu rwego rwo gushimangira iyi gahunda twashyizeho gahunda zigiye zitandukanye zigamije gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri batoya, twanashyizeho ikigega kitwa StartUp Fund kigenda giha amafaranga ba rwiyemezamirimo bakiri bato kugira ngo bagure ibitekerezo byabo.”


Mu mwaka ushize ikigega Start Up Fund cyatoranije imishinga 45 igitangira, ikazahabwa amafaranga y’u Rwanda anagana na miliyoni 500 zizabafasha mu kunoza ibitekerezo byabo.

Yanditswe na Jean Damascene Nsengiyumva

Leave a Reply

Your email address will not be published.