Umuyobozi mushya w’ingabo za Uganda zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo, Jenerali Majoro Dick Olum yatangiye imirimo ye

Umuyobozi mushya w’ingabo za Uganda zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo, Jenerali Majoro Dick Olum yatangiye imirimo ku mugaragaro, nyuma y’uko izi ngabo zari zisanzwe ziyoborwa na Liyetona Jenerali Kayanja Muhanga wagizwe umuyobozi mushya w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Jenerali Majoro Richard Prit Olum (Dick Olum) ni umuyobozi mushya w’ingabo z’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) zoherejwe mu ntara za Kivu n’amajyaruguru ya Ituri muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC) mu rwego rwa Shujaa, igikorwa gihuriweho na FARDC mu kurwanya ADF.

yatangiye izi nshingano nyuma y’umuhango wo guheherekanya ububashya wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 ukwakira 2022 , muri Fort Portal (Uganda).

Jenerali Majoro Dick asimbuye Liyetona Jenerali Kayanja Muhanga wagizwe umuyobozi mushya w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Mu butumwa yagiye ahabwa , Jenerali Majoro Dick Olum yayoboye ishami ry’inteko ya UPDF. Umwa nyuma yaria ariho mbere y’uko aza kuyoboza izi ngabo ziri muri kongo yakoraga nka attaché ya gisirikare kuri ambasade ya Uganda muri DRC. Yabaye kandi umuyobozi w’ingabo za UPDF muri Somaliya mu rwego rwa Misiyoni Nyafurika yo kubungabunga amahoro muri Somaliya (AMISOM).

NKUNDIYE Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.