Umunyarwandakazi umwe rukumbi mubahabwa amahirwe yo kwegukana ibihembo bitangwa n’abaherwe bakomeye ku isi

Mu Rwanda hateraniye irushanwa ry’iminsi ibiri rigamije kwemeza ba rwiyemezamirimo 10 muri 15 barimo umunyarwandakazi Munyaneza Francine bahatanira kwegukana akayabo k’amadolari y’Amerika miliyoni imwe n’igice (US$ 1.5 million) atangwa mu irushanwa ry’intwali nyafurika m’ubucuruzi ‘Africa’s Business Heroes (ABH) Prize Competition’.


Ni gahunda y’ubugiraneza iterwa inkunga n’umuryango Jack Ma Foundation n’umuryango w’ubugiraneza wa Alibaba. Rifite intego yo gutera inkunga no gushishikariza ba rwiyemezamirimo bakizamuka bo muri Afurika mu nzego zitandukanye kubaka ubukungu burambye kandi budaheza bigamije ahazaza heza ha Afurika.


Umunyarwandakazi Francine Munyaneza washinze Munyax Eco itanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, avuga nk’uwakuze ari impunzi nta mashanyarazi bari bafite ; yashinze Munyax Eco agamije gutanga igisubizo cy’ikibazo cy’amashanyarazi cyagaragara mu cyaro ndetse no mu duce dutandukanye two mu mijyi akoresheje imirasire y’izuba.

Umunyarwandakazi Ms. Francine Munyaneza, washinze Munyax Eco /photo Dms


Francine uzwiho guha abiganjemo igitsina gore akazi no gukangurira igitsina gore kuba ku ruhembe rw’umuheto rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere abinyujije mu kubafasha kwivana mu bukene aboneraho guha inama abategarugori .
Ati : “Ni ingenzi cyane ku bategarugori kumenya bifitemo ubushobozi bwo gukora byinshi bishoboka, bagomba kwigirira icyizere , bagomba gukabya inzozi zabo zo kuba abakomeye ntakibakomye imbere. Bamenye ntacyo batashobora!


“Reba u Rwanda ! U Rwanda ni igihugu gito rwose, ariko se reba aho rugeze mu bumenyi, abantu baratwubashye! Ninde wari uzi ko nyuma ya 1994 u Rwanda ruzaba rumeze rutya! ninako bimeze ku bagore tumaze kugira benshi abagore mu myanya ifata ibyemezo. Nibabegere babigireho rero.”


Umunyamakuru yashatse kumva icyo abandi bitabiriye iri rushanwa bakora yegera,Amena Elsaie, akaba umwe mubashinze umuryango Helm Consulting ikorera mu Misiri kuva mu 2014, ukaba ari umuryango ufasha abafite ubumuga ibihumbi bine (4000) ukanabafasha kwibona muri sosiyete.
Mu kiganiro na Cityradio.rw Amena yasobanutse ko bashyigikira bakanatera inkunga bizinesi (businesses) zitandukanye kugira ngo n’abafite ubumuga bazibonemo.

Ms. Amena Elsaie, umwe mubashinze umuryango Helm Consulting ukorera mu Misiri/photo Dms


“ Dushyigikira tunatera inkunga bizinesi (businesses) zitandukanye kugira ngo n’abafite ubumuga bazibonemo ariko tukanatera inkunga yihariye abafite ubumuga tukanahuza leta n’abikorera ndetse duhuza ibigo bya leta, ibyigenga n’abafite ubumuga.”


Abajije impamvu bahisemo gufasha abafite ubumuga, Amena yagize ati: “ Ubwo nigaga kaminuza m’Ubudage nasuye inzu ndangamurage y’abafite ubumuga bwo kutabona mbona uko barya, uko bakoresha ya nkoni yera ,uko bakoresha ikoranabuhanga mpavana igitekerezo cyo gukora gahunda nk’iyo mu Misiri nuko njye na bagenzi banjye tumaze kubona uburyo bahezwa mu kazi ndetse muri sosiyete duhitamo gukorana n’ibigo bitandukanye mu rugamba rwo guhangana n’izo mbogamizi.”


Buri mwaka, abarushanwa 10 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika nibo batoranywa ngo bahatanire irushanwa rya ABH risoza aho bitangazwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bigakurikiranwa k’umugabane wose. Abahanganira irushanwa risoza bahatanira kwegukana amadolari y’Amerika miliyoni imwe n’igice (US$1.5Million ). Si amahirwe yo kwerekana impano zabo n’ibitekerezo ya bizinesi gusa, ahubwo baboneraho no gukangurira abandi kubyaza umusaruro amahirwe ari mu ishoramari.

Yanditswe na Jean Damascene Nsengiyumva

Leave a Reply

Your email address will not be published.