Uganda: umuntu wa mbere yishwe na Ebola nyuma y’aho yongeye kugaragara muri iki gihugu

Ku nshuro ya mbere kuva Ebola yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu kwezi gushize, umuntu wa mbere yahitanywe n’iyo ndwara ku murwa mukuru i Kampala, ubu abo imaze kwica bakaba bageze ku bantu 19.

I Kampala nta mibare izwi y’abantu banduye indwara ya Ebola ariko ngo uru rupfu ni ikindi kimenyetso cy’uko iyi ndwara iri gukwirakwira hose uvuye aho yatangiriye hagati mu gihugu ngo ibyo bikaba biraje ishinga abashinzwe ubuzima bakaba basabye leta ya Uganda gushira ako karere mu kato.

Umugabo yahitanywe na Ebola i Kampala bivugwa ko ashobora kuba yaranduye hanyuma ngo agahita ahunga mu gace k’aho yari atuye nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ubuzima muri iki gihugu.

Uyu mugabo yapfuye kuwa gatanu ari ku bitaro by’igihugu bya Kiruddu, byoherezwaho abarwayi barembye baba boherejwe n’ibindi bitaro.

Madamu Aceng yavuze yuko abaganga bavuye uwo mugabo bari basanzwe biteguye kandi barakingiwe, kuko ngo babonaga uyu mugabo arembye cyane igihe yagezwaga kwa muganga.

Abantu mirongo ine na babiri (40) uyu mugabo ashobora kuba yarahuye nabo bamaze kumenyekana kandi bariho barakurikiranwa.

Kugeza ubu Icyorezo cya Ebola muri Uganda , bimaze kwemezwa ko abacyanduye ari abantu 54.

Ivomo: BBC

NKUNDIYE Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.