Perezida Kagame yasabye ibihugu byo Muryango wa G20 ko Umugabane wa Afurika icyo ukeneye ari amahoro

Perezida Kagame yasabye ibihugu bikize bihuriye mu Muryango wa G20 ko Umugabane wa Afurika icyo ukeneye ari amahoro, bityo bidakwiriye kuwushinja gufata uruhande mu makimbirane ahanganishije u Burusiya na Ukraine.

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, ibihugu bya Afurika byokejweho umuriro n’ibindi by’i Burayi na Amerika, bisaba ko uyu mugabane ufata uruhande, bigashyigikira rumwe mu zihanganye.Mu myanzuro ya Loni itandukanye, ibihugu byinshi bya Afurika byagiye byifata, ibindi bigatora imyanzuro isaba ko amahoro agaruka muri Ukraine. Ntabwo byagiye mu mujyo w’u Burayi na Amerika wo gufatira u Burusiya ibihano.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Afurika yahuye n’ibibazo byinshi biturutse kuri iyi ntambara, aho nk’ibiciro ku masoko byiyongereye, ibicuruzwa nkenerwa bimwe na bimwe bikaba iyanga.Urugero ni nk’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye kubera iyi ntambara,

mu gihe ingano n’ibindi byo byabuze ku isoko ku kigero cyo hejuru.Afurika yanze gufata uruhande, igaragaza ko icyo ikeneye ari amahoro kandi ko mu gihe yaba ahari, yiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu gukemura ibibazo byugarije abaturage bayo.

Urugero ni uko miliyoni zirenga 600 z’Abanyafurika batagerwaho n’amashanyarazi mu gihe umugabane muri rusange utuwe n’abarenga miliyari 1,4. Ibi byiyongeraho ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyashyize benshi mu bukene kurusha uko bari babayeho mbere.Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari Bali muri Indonesia aho yitabiriye inama ya G20 ihuriza hamwe ibihugu 20 bikize ku Isi.

Yayitabiriye nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).Perezida Kagame yagaragaje ko izamuka mu biciro ry’ifumbire ndetse n’ibyo kurya ari ikibazo giteye inkeke muri iki gihe.

Yasabye kandi ko iyi nama yiga ku bibazo bihangayikishije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, birimo n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine.Ati “Icyo Afurika ishaka kubona ni amahoro. Twizeye ko tudashobora gushinjwa gufata uruhande bitewe n’uko twasabye amahoro.

Afurika iri hano ku bwayo no ku bw’umubano mwiza wayo n’ibindi bice by’Isi. Dufite imbogamizi zihariye, ziyongereye bitewe n’izi mpamvu ziturutse hanze y’umugabane, ku buryo akenshi abaturage bacu babizahariramo.”

Yagaragaje ko Afurika yiteguye gukorana n’ibi bihugu bya G20 mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari.Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu nka Argentina, Australia, Bresil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Korea y’Epfo, Mexique, u Burusiya, Arabia Saoudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ku murongo w’ibyigwa hariho uko amahanga yarushaho gufatanya mu kurenga ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kandi agatahiriza umugozi umwe mu kubaka ahazaza hatanga icyizere, gusa byitezwe ko inashobora kugaruka cyane ku kibazo cy’intambara imaze iminsi hagati y’u Burusiya na Ukraine cyane ko ariyo nama ya mbere ya G20 ibaye kuva iyi ntambara yatangira.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nyuma y’uko n’ubundi yari yitabiriye iyabereye mu Butaliyani mu 2021.

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.