Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Centrafrique

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Faustin Archange Touadéra uyobora Centrafrique, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro byagarutse kuri “politiki yo muri Centrafrique n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukaye zirimo umutekano, imiyoborere n’iterambere ry’ubukugu,” nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byabitangaje.

Perezida Kagame yakiriye Touadéra muri Village Urugwiro

Muri politiki ya Centrafrique hakomeje kuvugwa byishi, aho mu kwezi gushize Urukiko rushizwe kurengera itegeko nshinga rwateye utwatsi amavugurura yatanzwe na komisiyo yashyizweho, arimo ko Touadéra w’imyaka 65 yashoboraga kwiyamamariza manda ya gatatu.

Iyi ngigo yatumye abaturage bamwe bajya mu mihanda, bamwe bavuga ko badashyigikiye aya mavugurura, abayumva neza bagasaba perezida gutegura amatora ya kamarampaka mu minsi 30.

Ku wa Mbere nibwo Perezida Touadéra yakuyeho perezida w’Urukiko rushinzwe kuregera itegeko nshinga, Danièle Darlan, n’umucamaza Trinité Bango Sangafio wo muri urwo rukiko.

Mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye.

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda nibo bacunga umutekano w’abayobozi bakuru ba Centrafrique, ndetse ni nabo barinda ibikorwa remezo by’ingenzi bya Leta.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Perezida Touadéra yakiriye ku meza abasirikare 200 b’u Rwanda, boherejwe muri icyo gihugu ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ngo bafashe mu kugarura amahoro.

Aba basirikare boherejwe muri Centrafrique mu 2020 hagendewe ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, batandukanye n’aboherezwayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, MINUSCA.

Ku wa 20 Ukuboza 2020 nibwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu Ngabo z’u Rwanda, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, berekeza i Bangui.

Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo amatora ya Perezida abe, mu gihe imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yahagurutse, harimo na Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), yayoborwaga na François Bozizé wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Kanama 2021 ubwo Perezida Touadéra yari mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe imitwe myinshi yari yambariye kudobya amatora, hakozwe isesengura bigaragara ko ingabo za MINUSCA zishobora kubigendamo gake.

Ibihugu byombi byahise byemeranya kohereza izindi ngabo hagendewe ku masezerano bifitanye, zo kunganira Ingabo za Centrafrique (FACA).

Perezida Kagame yavuze ko buri muntu yumvaga ko gutegereza MINUSCA bishobora gufata igihe kugira ngo igire icyo ikora, mu gihe leta yari ku gitutu cy’imitwe yiwaje intwaro.

Ati “Yego MINUSCA yari iri hariya, ndahamya ko batifuzaga ko bibaho, ariko imitwe yitwaje intwaro yashoboraga guhungabanya umujyi wa Bangui igakerereza amatora. Wenda birashoboka ko bari bakirimo kwiga icyakorwa, ariko rimwe na rimwe ibintu byo guca mu nzira nyinshi bigira ingaruka ku byemezo bifatwa.”

Muri icyo gihe kandi ngo u Rwanda ntirwashoboraga guha amabwiriza abasirikare barwo bari muri MINUSCA kuko bafite uko bayobowe.

Yakomeje ati “Twumvise ko byadufasha cyane gukoresha ubu buryo, twohereza abandi basirikare muri ubwo bwumvikane, mu buryo bwihuse, ngo baharanire intego Umuryango w’Abibumbye wakabaye uharanira, ariko ugasanga bagenda buhoro.”

“Nibyo amategeko abagenga ateganya ntabwo nabihindura, Perezida Touadéra ntabwo yari kubihindura, ariko hari hari ikibazo gikeneye ibisubizo byihutirwa.”

Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, we yavuze ko yahanganye n’ibibazo by’umutekano muke kuva yajya ku butegetsi mu 2016, ku buryo guverinoma ye yaje gusinyana amasezerano n’imitwe 14 yitwaje intwaro yari ihari.

Amatora yegereje hahise havuka indi mitwe irimo CPC, biba mu gihe igisirikare, igipolisi n’abajandarume (gendarmerie) bicyiyubaka.

Ati “Byari ngombwa kongerera ubushobozi ingabo zacu zikirimo kwiyubaka. Ni yo mpamvu twakoresheje amasezerano dufitanye nk’ibihugu byombi, ari nayo mpamvu dushimira Perezida Kagame, guverinoma n’abanyarwanda bemeye kohereza bwangu ingabo mu bwumvikane bw’ibihugu, ngo badufashe gukumira ibikorwa bya CPC.”

“Iyo hatabaho ubu buryo buhuriweho n’ibihugu byombi ku bufatanye na FACA, ntekereza ko ibintu biba bitandukanye n’ibyo tubona ubu.”

Uretse mu mutekano, u Rwanda na Centrafrique bikomeje kubaka ubufatanye bukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi.

Abayobozi bafata ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro

Jean Damascene Nsengiyumva

Leave a Reply

Your email address will not be published.