Nisingizwe w’imyaka 28 y’amavuko, yafatanywe amabaro 3 yari yahishe mu murima we

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yafashe amabaro atatu y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse muri Uganda.

Maria Nisingizwe, w’imyaka 28 y’amavuko, ni we wafatanywe ayo mabaro ubwo yari yayahishe mu murima we uri hafi y’urugo mu Mudugudu wa Rwimiyaga, Akagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko iyi myenda yafashwe ahagana saa Mbili n’igice za mu gitondo, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage batuye muri uriya mudugudu. ati “Twahawe amakuru n’abaturage bavuga ko hari amabaro y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu mu rukerera kandi ko ibitse mu rugo rw’uyu mugore. Hakozwe ibikorwa byo gusaka iwe, magendu ingana n’amabaro atatu y’imyenda ya caguwa iza kuboneka aho yari yayihishe mu murima w’amasaka uri hafi y’urugo rwe akaba yari yarengejeho ibyatsi hejuru. Yahise afatwa n’amabaro yose uko ari atatu ashyikirizwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyagatare.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba abantu kwirinda magendu n’ubundi bucuruzi bunyuranyije n’amategeko, kuko budindiza ubukungu bw’igihugu, bityo bikagira n’ingaruka no ku iterambere ry’umuturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari.

Umwanditsi: NKUNDIYE Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.