Mu Rwanda haje uburyo bwo guhaha ugahabwa n’inyungu kubyo wahashye ku kwezi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022, abaturage bo mu karere ka Nyarugenge , umurenge wa Nyamirambo , akagali ka Cyivugiza, basobanuriwe uburyo bahaha bakanagurisha ibicuruzwa byabo bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bagahabwa inyungu kubyo bahashye n’ibyo bacuruje ku kwezi ni uburyo bakanguriwe kwitabira bwo kugura cyangwa kugurisha hakoreshejwe ikoranbuhanga aho ngo bazajya bahaha bakoreshe kode bahabwa n’ikigo mpuzamahanga  International Rewards Program (IRP) hashira ukwezi bagahabwa ku nyungu izaba yavuye mu byo bahashye n’ibyacurujwe .

umwe mu baturage batuye mu kagali ka Cyivugiza wasobanuriwe amavu n’amavuko n’imikorere y’iyi Kampani ya IRP , Tuyisabe Shabani avuga ko basobanukiwe uko bagiye kuzajya babona inyungu kubyo bahashye kandi ko ngo bagiye kwitabira ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu guhaha ngo kuburyo bizabafasha gukomeza kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo.

Tuyisabe Shaban umuturage utuye mu kagali ka Cyivugiza avuga ko basobanuriwe imikorere y’iri koranabuhanga ko bagiye kuyitabira bakajya bahaha bakoresheje kode

Ibi abihuza na Mukamvunabo Rukiya, utuye mu murenge wa Nyamirambo, akagali ka Cyivugiza , umudugudu wa Mpano, uvuga ko ngo nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya IRP , ngo yasobanukiwe neza uko uburyo bwo guhaha hakoreshejwe ikoranabuhanga ku muturage n’umucuruzi bose bakabona inyungu ku kwezi ngo bizafasha abaturage kwiteza imbere no guhindura imibereho yabo , ati:” bizadufasha kuba twakwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Sante) kandi n’ubundi twaguze ibyo tushaka nta kindi twatswe ngo tujye muri iri koranabuhanga”.

Mukamvunabo Rukiya, umuturage wo mu mudugudu wa Mpano ,akagali ka Cyivugiza, Nyuma yo gusobanurirwa uko Kampani ya IRP ikora avuga izahindura imibereho y’umuturage uzayikoresha

Kimenyi Jean, Umuyobozi Mukuru uhagarariye kompanyi International Rewards Program (IRP), ishami ryo mu Rwanda, yavuze ko imikorere y’iyi kompanyi ihuza abaguzi n’abacuruzi ko ushaka Kwiyandikisha ari ubuntu, kandi uko ngo winjije abandi ugenda ubona inyungu uhereye ku 10%, 20% kuzamura.

Kimenyi Jean, Umuyobozi Mukuru uhagarariye kompanyi International Rewards Program (IRP), avuga ko ubuyo bukoreshwa bwizewe kandi ngo bwemewe na Leta y’u Rwanda no ku isi aho kampani ikorera

Kimenyi akomeza avuga ko ari umushinga w’ubukire ushobora gukora ukagera ku bukire ukoresheje ubwenge , ati:” ni ngombwa ko umuguzi n’umucuruzi baba bari muri sisiteme, uyu mushinga nta muntu uzaheza kuko bucuruzi bwose bwemerewe kwinjiramo igisabwa gusa n’ukwinjiramwo ugahabwa kode yawe abaturage bazajya bahahiraho ku bucuruzi , ku muturage nawe azajya afunguza kode ye abe ari nayo azajya ahahiraho buri uko agiye kugura ikintu hanyuma uwkezi nigushira ahabwe n’inyungu ku nyungu izaba yaravuye ku bicuruzwa byaguzwe ,

kode y’umucuruzi iba itandukanye n’iyumuturage kuko umucuruzi we aba yaravuganye na IRP purusantaje (%) azajya atanga kuri buri gicuruzwa kiguzwe muri businesi ye hanyuma ukwezi kwashira umucuruzi n’umutura bagahabwa amafaranga kuri yanyungu yabonetse ku kwezi,

abafite Telefone zigezweho ( Smart Phone) icyo basabwa ni ugufunguza kode gusa hanyuma bakajya bayitwaza bagiye guhaha ibyo bashaka . abacuruza agataro nabo ntitwabibagiwe kuko baza tukabaha kode bazajya bakoresha hamwe n’ibirango byacu bituma umuturage abamenya ;

Umunya Ukraine Dr. Stefan Pienaar niwe washinze iyi kampani ya IRP kandi ngo biteganijwe ko abantu barenga miliyari imwe bayishimiye binyuze mu bigo bikomeye cyane bifite mu bubiko bwabo ( system) abanyamuryango barenga miliyoni 700. bava mu bihugu 7 gusa mu bihugu 18.

Abapasitori bo mu Rwanda batanze raporo y’inama bagiranye n’abapasitori b’amadini n’amatorero kandi 60 kuri 60 bari muri ayo madini n’amateraniro beyemeje iki gitekerezo ndetse biyemeza gufasha IRP kwinjira mu bucuruzi bwinshi bushoboka muri IRP .

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.