Minisitiri w’Intebe yabwiye abarimu ko gushyiraho iduka ryihariye bidashoboka

kuri Uyu wa gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022, i Kigali habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu ahari hateraniye abarenga 7,000 barimo abarimu, abayobozi b’amashyuri, abafatanyabikorwa mu burezi n’abandi. Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yabwiye abarimu ko gushyiraho iduka ryihariye rigenewe abarimu ari ibintu bidashoboka kubera umubare w’abarimu bari mu gihugu ndetse no kuba baherereye mu midugudu yose.

Dr Ngirente Edouard wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu muri ibi birori, yagarutse kuri gahunda zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho igamije kuzamura imibereho myiza ya mwarimu kugira ngo umusaruro atanga urusheho kuba mwiza.

Dr Ngirente yabwiye abarimu ko gushyiraho iguriro rigenewe abarimu bitashoboka ariko ko mu rwego rwo gufasha abarimu kujyana n’ibiciro byo ku isoko bongerewe umushahara.

Ati “Mwarimu Shop ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka. Ndagira ngo mbabwize ukuri, mu nama nk’iyi muri abarezi tuba tugomba kubabwiza ukuri kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu. Igituma twongeye umushahara wa mwarimu muri biriya byiciro mwabonye ni uko twari twatekereje ‘Mwarimu Shop’ tuza gusanga igoye kuyikora mu Rwanda kubera ko niba abarimu bari mu karere kamwe, dufate nka Nyaruguru cyangwa Gicumbi […] iryo duka warishyira he? Ko aho warishyira hose, nonese mwarimu kugira ngo ajye kugura umunyu cyangwa isukari ko bagiye bari mu mirenge n’utugari tunyuranye, yajya atega moto agiye kugura isukari, icyo nka guverinoma twasanze gishoboka ni ukongera umushahara kugira ngo mwarimu abashe kugira ubushobozi bwo kujya kugura ku masoko asanzwe.

Twasanze ‘Mwarimu Shop’ igoye, hanyuma turavuga duti kugira ngo ubuzima bwe bugende neza reka ducungire ahubwo mu mushahara, tuwongere, ahahire ahasanzwe ariko yabonye umushahara wigiye hejuru. Mwarimu Shop ntishoboka kereka ugize imwe muri buri karere.”

Umwanditsi: NKUNDIYE Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.