Litiro 1680 z’inzoga zitemewe zafatiwe mu murenge wa Kigali

Ku wa mbere, tariki ya 31 Ukwakira, Polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyarugenge bafashe litiro 1680 z’inzoga zitemewe mu Murenge wa Kigali.

Ibinyobwabwenge bakunze kwita Ibikwangari, byavanywe mu rugo rw’umuturage witwa Dany Irihame uzwi ku izina rya Kazungu w’imyaka 34, wo mu Mudugudu wa Nyabikoni mu Kagari ka Nyabugogo, aho yakoraga uruganda rutunganya inzoga mu buryo butemewe .

Umuyobozi mukuru wa Polisi (CIP) Sylvestre Twajamahoro, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko abaturage aribo bagize uruhare kugira ngo zifatwe.

CIP Twajamahoro ati: “Abaturage bagaragaje impungenge ko kuri uyu muturage hakorwaga inzoga zitemewe. Bakekaga kandi itsinda ry’urubyiruko ruhurira iwe kunywa ibiyobyabwenge, kuba inyuma y’ubujura, gukubita abantu n’ijoro ndetse n’ibindi byaha.”

yakomeje avuga ko Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze basanze ibidomora bitanu zuzuye ibinyobwa bya Ibikwangari kwa Irihame. Irihame yarahunze kandi aracyahishe.

Mu cyumweru gishize, Polisi na Rwanda FDA bafashe litiro zirenga 3500 z’inzoga zitemewe na Huguka hamwe na litiro zigera ku 1000 z’inzoga ya Agasusuruko, mu iduka rye riherereye i Nyabugogo no ku ruganda rwe rw’aho zikorerwa i Jabana, mu Karere ka Gasabo. Abantu babiri bahise batabwa muri yombi.

Ibinyobwa bisindisha byakozwe bitubahirije ibipimo n’andi mategeko bifatwa nkibiyobyabwenge byoroshye.

Ingingo ya 263 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu uwo ari we wese ukora, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhindura, gutwara, kubika, guha undi cyangwa ugurisha ibiyobyabwenge n’ibintu byo mu mutwe, aba akoze icyaha.

Amaze guhamwa n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka irindwi cyangwa kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku bijyanye n’ibiyobyabwenge byoroheje. “

Umwanditsi: NKUNDIYE Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.