Kigali: Umugabo witwa Ntizimira Paul uburana n’umugore imitungo ifite agaciro k’arenga miliyari 1Frw yavuze ko ashobora kwiyahura

Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, Urukiko Rukuru rwa Kigali (HC) rwongeye gusubika mu bujurire ku nshuro ya Karindwi (7) urubanza Ntizimira Paul, wari ufite ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi n’ikinamba, nyuma akaza kubihuguzwa n’uwari umugore Mukamwiza Djamira bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko afatanyije na Company Activation co Ltd ndetse n’abandi bareganwa. Ntizimira Paul yatangaje ko akarengane ari gukorerwa gashobora kumuviramo kwiyahura.

Ntizimira Paul yuvuze ko uwari umugore yamuhuguje imitungo ifite agaciro k’arenga miliyari 1Frw, aho yifashishije impapuro mpimpano y’icyemezo cy’ubutane kandi ataratandukanye n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko bityo akagurisha iyo mitungo bashakanye.

Uyu mugabo Ntizimira Paul yakomeje avuga ko ibyo ari gukorerwa n’inkiko bimugaragariza ko abacamanza barimo kwirebaho aho gutanga ubutabera. Ibyo ngo bikaba bishobora gutuma afata icyemezo yita ko
kigayitse cyo kwiyahura kuko n’ubundi abona ko amasaziro ye yaba ari ntayo mu gihe urukiko rwaba rutamahaye ubutabera ngo rugaruze imitungo ye.

Uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro zirindwi kubera impamvu zitandukanye

Isubikwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa mbere ryabaye irya karindwi kuva rwatangira kuburanishwa mu bujurire tariki ya 07 Nzeri 2020, icyo gihe nabwo rwarusubitswe.

Rwongeye gusubikwa ku nshuro ya Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2020, ku nshuro ya Gatatu rwasubitswe tariki ya 20 Ugushyingo 2020, tariki ya 15 Mutarama 2021 nabwo rwarasubitswe rwimurirwa tariki ya 26 Gashyantare 2021 nabwo rurasubikwa.

Uru rubanza rwongeye gusubikwa ku nshuro ya Gatandatu tariki ya 26 Mata 20201, mu gihe rwongeye gusubikwa ku nshuro ya Karindwi kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021.

Mu nshoro icyenda uru rubanza rwagombaga kuburanishwa rwaburanishijwe inshuro ebyiri gusa kuko rwaburanishijwe tariki ya 25 Nzeri 2020 na 22 Werurwe 2021.

Impungenge za Ntizimira Paul nyuma y’uko ubujurire bwe bwanze kwakirwa

Mu iburanisha ryo kuwa 22 Werurwe 2021, uruhande rwa Activasion Co Ltd rwatanze inzitizi zigaragaza ko Ntizimira Paul yatanze impamvu z’ubujurire bwe atinze bityo rusaba ko urukiko ubujurirere bwe batakwakirwa.

Nyamara, Ntizimira Paul we n’abamwunganira bavuga ko ibyo bitaba inzitizi kuko bajuririye ku gihe ndetse banashyira imyanzuro muri system ku gihe.

Tariki ya 12 Mata 2021, urukiko rwanzuye ko ubujurire bwa Ntizimira Paul butakiriwe kuko yabutanze igihe kigenwa n’amategego cyararenze.

Nubwo bimeze gutyo ariko abunganira Ntizimira Paul bavuga ko ababuranyi bagomba gufatwa ku buryo bungana kuko niba imyanzuro y’inyongera y’ubujurire ya Ntizimira yaratanzwe itinze kandi bikaba bigaragara ko hari n’abandi babikoze gutyo ari bo Mukamwiza Djamira

Ntizimira akibaza impamvu yatumye impamvu ze z’ubujurire bw’inyongera byaba impamvu zo kumukura mu rubanza kandi ubujurire nyir’izina yarabutanze ku gihe cyagenwe akanavuga ko ajuririye imikirize yose y’urubanza ku rwego rwa mbere.

Yagize atiʺNtitwishimiye ibyemezo uko byafashwe. Akaba ariyo mpamvu tujuririye icyo cyemezo. Ibi byemezo byose rero uko byafashwe byaranezwe ndetse ni nabyo bigarukwaho mu myanzuro y’inyongeraʺ.

Abunganira Ntizimira Paul bavuga ko umukiriya wabo yasubizwa mu rubanza kuko ibyo yajuririye byumvikana ndetse bakanashingira ku itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi aho ingingo yaryo ya 153 igira itiʺUbujurire bukozwe na bamwe mu baburanyi. Iyo bamwe mu baburanyi bajuriye abandi ntibajurire, ntibibuza ko bose bahamagarwa mu rubanza rw’ubujurire. Muri icyo gihe, abatarezwe mu bujurire bashobora gusaba ijambo bagamije kurengera inyungu zabo. Bashobora kandi kuririra ku bujurire bakagira ibyo basaba kimwe n’uko bashobora gutakaza bimwe mu byo bari baragenewe mu rubanza rwajuririweʺ.

Hagendewe kuri iyo ngingo nta mpamvu yagombaga gutuma Ntizimira Paul akurwa mu rukiko.

Mu rukiko rwisumbuye Mukamwiza yahamijwe ibyaha byose yarezwe n’ubushinjacyaha

Kuwa 07 Gicurasi 2020 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bamwe maze rwemeza ko ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya bihama mukamwiza Djamira na Company yaguze umutungo we ariyo Activasion Co Ltd

Rwemeje kandi ko Mukamwiza na Activasion Co Ltd bahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukorsha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya.

Rwahanishije Mukamawiza Djamira n’uhagarariye Activasion co Ltd, buri wese igifungo cy’imyaka itanu (5) isububitse no gutanga buri wese ihazabu y’ibihumbi 300.000Frw. Rwategetse kandi ko hagaruzwa imwe mu mitungo igarurwa mu mutungo w’umuryango wa Ntizimira Paul na Mukamwiza Djamira ariko ibyo byose ntibyakozwe kuko ababuranyi bose bahise bajiririra icyo cyemezo.

Imwe mu mitungo Mukamwiza Djamira yanyereje uwari umugabo we Ntizimira Paul

Mukamwiza Djamira yagurishije Activation co Ltd umutungo hishyuwe ideni gusa kandi umutungo warufite agaciro karenze cyane ideni umuryango wa Ntizimira Paul na Mukamwiza Djamira warufitiye banki. Ntizimira agaheraho avaga ko bitumvikana ukuntu umuntu yarikwishyura ideni gusa akegukana umutungo. Ikindi kandi gikomeye Ntizimira avuga ni uko kuri konti ya Mukamwiza Djamira ndetse n’umwana wabo muto (umwana utarageza ku myaka y’ubukure) hariho amafaranga arenze kure umwenda yarafitiye banki kuko yarengagaho gato miliyari imwe na miliyoni ijana (1.100.000.000Frwa) bikaba bitumvikana ukuntu yahisemo kugurisha umutungo w’urugo miliyoni 250.000.00Frw kandi afite amafaranga akubya ayo inshuro zirenga(4).

Uru rubanza ruzongera kuburanishwa tariki ya 14 Kamena 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published.