Kasaï Center: Inkongi y’umuriro itunguranye yatwitse ibikoresho byose bya mudasobwa bya polisi i Kananga

ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 ukwakira 2022, mu mujyi wa Kananga muri Kasayi yo hagati , Inkongi y’umuriro itunguranye yibasiye inyubako irimo serivisi za polisi ibikoresho birimwo Mudasobwa, printer n’ibindi bikoresho byinshi bya mudasobwa bari byarakoreshejwe birakongoka.

Komiseri w’umujyi wa Polisi y’igihugu i Kananga yemeje aya makuru avuga ko ntacyo azi ku nkomoko y’uyu muriro kugeza ubu.

Colonel John Mbela yagize ati: “Inyubako irimo abapolisi bagenza ibyaha yafashwe n’inkongi y’umuriro igera mu cyumba cyiimwo mudasobwa. ubwo Mudasobwa zose, icapiro n’ibindi bintu byose byafashwe n’inkongi y’umuriro. Kugeza ubu, sinshobora kumenya inkomoko y’inkongi y’uyu muriro mu gihe hagitegerejwe iperereza”.

Komiseri w’umujyi wa Kananga yavuze ko batabaje ikamyo ishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro RVA kuza gutanga ubufasha ngo ikaba yahise igabanya iyi nkongi y’umuriro yashoboraga no gukwirakwira ahandi.

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.