Kamonyi: Gahunda y’Ijwi ry’umurwayi yacyebuye abaganga baranganaraga abarwayi


Mu kagali ka Taba , umurenge wa Rukoma , akarere ka Kamonyi, intara y’amajyepfo , bamwe mu baturage bagana ikigo nderabuzima n’ibitaro bya Remera Rukoma bavuga ko kuva hashyirwaho gahunda y’Ijwi ry’umurwayi ngo yakebuye bamwe mu Baganga n’abaforomo barangaranaga abarwayi no kudatanga serivise nziza.


Mukankusi Annonciata , umubyeyi w’imyaka 58 y’amavuko avuga ko bishimira cyane gahunda y’Ijwi ry’umurwayi kuko ngo kuva aho ishyiriweho iri gutanga umusaruro ushimishije , Ati:” Ubu nta murwayi ukirengagizwa cyangwa ngo yimwe serivisi . Niyo bibayeho ko tudahabwa serivisi neza hari agasanduku k’ibitekerezo twifashisha tunenga umuganga cyangwa umuforomo kugirango abayobozi bazamuhwiture”.


Ibi abihuza na Mugenzi we Ahishakiye Emmanuel, uvuga ko yigeze guherekeza umugore we kubyara ariko ngo ntiyitabweho nk’uko bikwiye bikamutera ishavu ko ngo kuba ibitaro n’ikigo nderabuzima cya Remera Rukoma ku bufatanye n’ingobyi intra Hearth byarabahaye urubuga rw’ibitekerezo byatumye ngo batanga ibitekerezo byabo bashima cyangwa banenga aho bigenda n’aho bitagenda , Ati:” Kuva iyi gahunda yatangira buri muforomo n’umuganga bahinduye imikorere mu buryo bugaragarira buri wese kuri serivisi batanga bitandukanye na mbere itarabaho”.


Nyiranzanywayimana Speciose, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera – Rukoma, avuga ko kubufatanye n’ingobyi IntraHealth International babafashije guhugura abaforomo n’abaganga kuri gahunda y’Ijwi ry’umurwayi ngo kuva iyi gahunda yatangira imaze gutanga umusaruro, abarwayi bakirwa neza kandi ngo n’utakiriwe neza aranenga uwo anenze akazacyeburwa .


Nyiranzanywayimana akomeza agira Ati:”Turashimira cyane Ingobyi IntraHealth kubwo kudufasha kunoza serivisi z’ubuvuzi , si iyi gahunda gusa y’Ijwi ry’umurwayi kuko badufasha no kwita ku bana bari munsi y’imyaka itanu ( 5) , kuboneza urubyaro, kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere , kwita ku mugore wese ugiye kubyara bakanadufasha kubona ibikoresho bimwe na bimwe “.


Umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Kamonyi , Remera Rukoma, Dr. Jaribu Theogene , avuga ko gahunda y’Ijwi ry’umurwayi ngo yatumye hari bimwe bikosorwa biturutse ngo mu bitekerezo abarwayi n’abagana ikigo nderabuzima n’ibitaro batanze mu gasanduka bigakosorwa ,

Dr. Jaribu akomeza agira Ati:” Mbere serivice Ntizihutaga , hari ibyo twabonaga bitagenda neza , rero badufashije kunoza ibitagenda neza , iyi gahunda y’Ijwi ry’umurwayi yahinduye byinshi!! Abaganga baranganaraga abarwayi barakebuwe ikindi badusabye bimwe na bimwe tugomba kunoza ubu twarabikoze , twubatse aho bakirira abarwayi ( Waiting Room) , twubatse ubwiherero, twubaka Aho bakirira abarwayi bakiza( ahatangirwa nimero kuko mbere bavugaga ko bamwe bazinduka abaje hakeye bakabatanga)”.


Zimwe mu mbogamizi zikirangwa mu bitaro by’akarere n’ikigo nderabuzima cya Remera Rukoma

Bimwe mu bibazo bigaragara harimwo Service mbi igaragara mu bitaro bya Remera-Rukoma , aho hari Abarwayi benshi bagana ibi bitaro bagatinda kuvurwa, cyane ababyeyi babyara usanga badafite ubitaho.

Uwiringira Marie Josee, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ,yavuze ko iki kibazo kizwi ariko ko bari gukora ubuvugizi, ati:”Ikibazo cy’ibura ry’abaganga kirahari, by’umwihariko ikigo nderabuzima cya Remera-Rukoma hari abaganga 10 gusa, urebye n’abaturage bahagana hakwiye kongerwa imibare, turakomeza dukore ubuvugizi”.

Muri rusange ikigo nderabuzima cyagakombye kugira abakozi ba A1 ( Icyiciro cya mbere cya Kaminuza) batatu 3 , na A2 ( barangije amashuri yisumbuye) bagera ku 10 n’ababyaza babiri.

Mu karere ka Kamonyi, mu bigo nderabuzima 14 bafite, harimo abaganga 109 gusa, iyo bashyize ku mibare y’ijanisha basanga Umuganga umwe avura Abarwayi ibihumbi 6000.


Remera – Rukoma ni ibitaro by’akarere, bifite ibitanda 171 bakira abarwayi, bigatanga serivise ku bantu 340,075, baturutse mu bigo nderabuzima 12 byo mu karere ka Kamonyi , ni ibitaro byashyinzwe n’itorero Presbyterian mu Rwanda ( EPR) mu mwaka 1927.

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.