Ikamyo ifite ibirango byo muri Tanzaniya yahitanye umuntu umwe abandi barakomereka

Ahagana saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, Ikamyo ifite ibirango byo muri Tanzaniya yahitanye umuntu umwe abandi benshi barakomereka Impanuka y’imodoka yabereye mu Mudugudu wa Gatare, Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge yahitanye umuntu umwe naho abandi bane barakomereka bikomeye.

Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko imodoka yakoze impanuka ari ikamyo ifite ibirango byo muri Tanzania yamanukaga iva i Musanze yerekeza i Kigali, ngo yagonze imodoka itwara abagenzi irangirika mu buryo bukomeye.

Ngo iyi modoka Yari itwawe na Majyambere Silamu wahise yitaba Imana.

Iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 15 barimo bane bakomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yavuze ko hataramenyekana icyateye iyo mpanuka ariko iperereza riri gukorwa ko Abapolisi bahageze bagapima bagakusanya ibimenyetso, ko hakomejwe iperereza na dosiye nayo irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.