“Haracyari urugendo rurerure kugira ngo umugabo n’umugore bafatanye mu mirimo itishyurwa”. Uwiragiye

Umuyobozi ushinzwe Gahunda na Politike mu muryango Mpuzamahanga uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene, Ishami ry’u Rwanda (ActionAid), Uwiragiye Anathole, avuga ko hari urugendo rurerure kugira ngo umugabo n’umugore bafatanye mu mirimo itishyurwa.

Akomeza avuga ko abagabo batitabira gukora imirimo itishyurwa kandi ko ngo bitashoboka aka kanya ariko ko ngo uko bakomeza gukora ubukangurambaga, baganira n’abashinzwe kubishyira mu bikorwa bizashoboka. Ati “Hari imiryango yo mu bice by’icyaro yatoranyije ihabwa amahugurwa mu Turere twa Musanze, Nyaruguru, Nyanza ukabona ko abagore n’abagabo babyumvise neza Kandi biri gutanga umusaruro”.

Akomeza avuga ko Avuga ko aba bahuguwe iyo bahuye n’umugore n’umugabo babigisha bombi, bakabigisha gukora no gufatanya ya mirimo itishyurwa ndetse no gufatanya imirimo ibyara inyungu.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mutuzo mu Kagari ka Kibuguzo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, avuga ko iwe mu rugo akora imirimo idahemberwa kandi agafatanya n’umukecuru we ko atari inganzwa ahubwo ko ari ko bubatse urugo rwabo.

Akomeza Asaba abandi bagabo gufatanya n’abo bashakanye badakoresheje igitugu ngo ninjye wagushatse.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Silas Ngayaboshya, Asaba abagore n’abagabo gufatanya mu gusaranganya imirimo idahemberwa yo mu rugo no kwita ku bandi.

Avuga ko MIGEPROF yashyizeho imfashanyigisho umwaka ushize, igamije guteza imbere ihame ry’uburinganire ariko inarwanya ubwo busumbane.

Umuryango ukora ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo ku Isi, wagaragaje ko umugore ku Isi akoresha amasaha 4 n’iminota 25 akora imirimo yo mu rugo mu gihe umugabo akora amasaha 2 ku munsi.

Naho Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda , bugaragaza ko mu cyumweru nibura umugore akora amasaha 26.7. Ni mu gihe umugabo we akoresha amasaha 2 mu cyumweru.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Action Aid ifatanyije na Minisiteri y’Umurimo, bugaragaza ko umugore wo mu cyaro akoresha amasaha 6, abo mu Mijyi mitoya ku rwego rw’Akarere umugore akora amasaha 5 mu gihe umugabo ari amasaha 2 ku munsi, Mu mujyi wa Kigali abagore bakoresha amasaha 2 mu gihe umugabo akoresha isaha 1 ku munsi.

Politiki nshya ivuguruye y’uburinganire yemejwe n’inama y’Abaminisitiri muri Gashyantare 2021, ivuga ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo n’iyo kwita ku bandi itishyurwa ari ikibazo ku iterambere ry’abagore, ari n’ikibazo ku burenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ryabwo.

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.