Gahunda y’uburezi budaheza yabaye igisubizo kirambye ku bana bafite ubumuga

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda yasuye Groupe Scolaire Institut Filippo Smaldone ,Mu gihe hitegurwa kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abafite ubumuga uteganyijwe kuba kuwa 3 Ukuboza 2022, ivuga ko gahunda y’uburezi budaheza (Inclusive Education) yabaye igisubizo kirambye ku bana bafite ubumuga, ngo kuko iyo umwana afite ubumuga akigana n’abana badafite ubumuga bituma yibona mu muryango.

Souer Marie Jeanne uwayisaba, umuyobozi wa Groupe Scolaire Institut Filippo Smaldone ,avuga ko abana bafite ubumuga kuba bigana n’abatabufite bituma bumva badahejwe, abana barafashanya mu masomo kuko akenshi usanga abana badafite ubumuga bamenya mbere y’abandi imibare cyane bagafasha ababufite ngo bigatuma bajyana mu masomo biga ntawusigaye inyuma.

Ati:” icya mbere kiza ni uko umwana yiga yumva adahejwe nta gishyika afite cyo guhunga abandi bana, ‘ mbere wasangaga n’abana bahunga ababyeyi babo bitewe n’uko bafatwa iyo bageze mu miryango yabo ‘ dutangira uburezi budaheza twari tugamije kwigisha abana bafite ubumuga Kugira ngo nabo bazabone ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry’umurimo, ikindi twari dufite intego yo guteza imbere ururimi rw’amarenga”.

Soeur Uwayisaba, akomeza avuga ko imbogamizi bahura nazo zirimwo kuba umwarimu agorwa no kwigisha inshuro 2 mu gihe kimwe aho yigisha abadafite ubumuga nyuma akongera agasobanurira abandi, ubuhanga mu kubigisha no kubitaho bisaba ubushobozi n’ubumenyi buhanitse

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), avuga ko gahunda y’uburezi budaheza ikura abana mu bwigunge, Ati:” Muri rusange iyo urebye gahunda y’uburezi budaheza usanga icya mbere kiza ari ukubakura mu bwigunge, umwana yiyumvamwo mugenzi we na nyuma y’uko barangije amashuri bazafashanya kuko buri umwe azaba azi ubumenyi bwa mugenzi we.

Muri rusange iyo urebye birigaragaza, icyamere ni uko iyu gahunda y’uburezi budaheza ibakura mu bwigunge, ,iyo hari nk’abatabona bari mu kigo cyabo ikintu bibashyiramo akura azi ko ntawundi muntu babana atari umuntu ufite ubwo bumuga, ariko iyo bavanze bakigana n’abandi bana baramenyerana, na nyuma y’amasomo iyo bageze mu miryango yabo ugasanga birafasha”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.