Gutwita kw’abana b’abangavu bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu muryango Nyarwanda


Ikinyamakuru City Radio mu bihe bitandukanye cyaganiriye na bamwe mu babyeyi bafite abana Bahuye nikikibazo cyo kubyara Inda zizateganyijwe , Bavugako Abana b’abo Batewe inde mugiye cyaguma murugo igihe Covid _19 yakwaduka mu mwaka wa 2019 bityo rero Bibaviramo kureka amashuri.


Tuyisenge Marie Jeanne , utuye mu murenge wa Kansi, akarere ka Gisagara, umubyeyi ufite umwana w’umwangavu wabyaye imburagihe, avuga ko umwana we yatewe inda n’umugabo mukuru bituma ngo umwana we ava mu ishuri aho avuga ko byangije ejo heza h’umwana we kuko ngo yajyaga amubwira ko azaba umuntu ukomeye.


Ibi abihuza n’umubyeyi mugenzi we Kabanyana Annonciata, utuye mu karere ka Nyanza, uvuga ko kuba umwana we yaratewe inda imburagihe ngo byamuteye agahinda gakomeye kuko ngo yabonaga ko umwana we azavamwo umuntu ukomeye mu gihe kiri imbere, Ati:” Nagize agahinda gakomeye nyuma y’uko umwana wanjye atewe inda imburagihe bigatuma ava mu ishuri bikangiza n’ubuzima bwe kuko yakurijemwo kurwara indwara yo kuva! nawe ubwe yarihebye kugeza ubu yihaye akato mu bandi bana bangana”.


Ministeri y’uburezi mu Rwanda yavuze ko abana b’abangavu benshi bahagaritse amashuri yabo nyuma yo gutwara inda zitateganyijwe ariko ntibivuze ko ngo ibashyigikiye kuva mu ishuri ngo ihora ibashishikariza gusubira mu ishuri n’ubwo baba bamaze kubyara.


Hagati aho kandi urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, (RIB) ruvuga ko mu mwaka wa 2020 abantu abasaga ibihumbi 4,452 bafashwe batangira gukurikiranwaho icyaha cyo guhotera abangavu bari munsi yimyaka 18.
Ni ikibazo kandi kimaze gufata intera ndende mu Rwanda.

Imibare itangwa n’impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu ( CLADHO ) yerekana ko buri mwaka byibuze abangavu ibihumbi cumi na bitanu baterwa inda zitateganyijwe.


Mu turere tw’igihugu dutandukanye hagaragara ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira inda ziterwa abangavu ariko hakibazwa impamvu aho kugabanyuka cyangwa ngo bicike imibare igenda izamuka

Mu Ntara y’Amajyepfo, uturere twa Nyanza, Huye, Gisagara na Nyaruguru turi mu dufite imibare myinshi y’abangavu batewe inda


Umuyobozi Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciate, yavuze ko abangavu batewe inda barenga 600. Ati “Ubushize twavugaga ko dufite abangavu 338 batewe inda ariko ubu twarabaze neza dusanga bageze kuri 699 ni abana benshi cyane.”


Ku ruhande rw’akarere ka Nyanza Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Umutesi Solange, yavuze ko abangavu baheruka guterwa inda barenga 450. Ati “Iyo turebye nk’imibare dufite kuva mu kwa karindwi ku mwaka ushize dusanga dufite abangavu 455 batewe inda. Abo ni ababyaye ushobora no gusanga hari n’abandi bahohotewe batabyaye ariko iyo mibare iratwereka ko ari ikibazo kiremereye.”


Mu Karere ka Gisagara, Ubuyobozi buheruka gutangaza ko hamaze kubarurwa abangavu 623 batwaye inda zitateguwe harimo abahetse impinja n’abagitwite. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme ati “Dufite abana batewe inda bagera ku 198 bari munsi y’imyaka 18 n’abandi 425 bari munsi y’imyaka 20. Muri rusange ni umubare munini, ni icyorezo, ni ikibazo gikomeye cyane dusaba ubufatanye bwa buri wese ngo tugihagarike.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini kuko yihariye abangavu benshi batewe inda, mu bihumbi 23 babyaye imburagihe

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini.


Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2021 wasize abana ibihumbi 23 batewe inda imburagihe hashingiwe ku babyariye kwa muganga.
Ati “Mu 2019 twari dufite abana barenga ibihumbi 23, mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 ariko twongeye kuzamuka ubu muri 2021 dufite ibihumbi 23. Ni imibare ingana hafi n’abaturage batuye Umurenge. biteye isoni kubona abana bangana n’abaturage batuye Umurenge bavuka buri mwaka nyamara abo bana bababyara bakagombye kuba bari mu ishuri”.


Minisitiri Bayisenge Akomeza avuga Intara y’Iburasirazuba ariyo iyoboye izindi mu kugira umubare munini kuko yihariye abangavu benshi batewe inda, mu bihumbi 23 babyaye imburagihe umwaka ushize wa 2021 harimo 9188 bo muri iyi Ntara barimo 128 babyaye bari munsi y’imyaka 15. Ngo Hari kandi abagera ku 2043 babyaye bari munsi y’imyaka 17.


Minisitiri Bayisenge yasabye abayobozi kongera imbaraga mu guhana abasambanya abana kuko biri mu bituma imibare igabanuka.

Umwanditsi: Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.