“Gukora siporo no kurya neza ni urukingo ku ndwara zitandura”- Dr. Mpunga

Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku ndwara zitandura, igamije kurebera hamwe uko izi ndwara zagabanuka hanitabwa ku buzima bw’abazirwaye. ni inama yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye bahujwe no gukaza ubukangurambaga kuri izi ndwara hagamijwe kurengera ubuzima bw’Abanyafurika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr.Mpunga Tharcisse, yavuze ko gukora siporo no kurya neza byaba urukingo ku ndwara zitandura. ati: “ indwara zitandura zirimo umutima, umuvuduko w’amaraso, diyabete, kanseri n’izindi usanga ziterwa n’ibyo tunywa ndetse n’ibyo turya, Abanyarwanda bagabanyije kunywa inzoga, itabi bakarya neza, byaba ari umuti cyangwa urukingo kuri izi ndwara zitandura, byaba byiza bakoze siporo bakita ku mirire bagira ubuzima bwiza.”

Nsabimana Odda , umubyeyi w’imyaka 62, avuga ko amaze imyaka 19 arwaye kanseri y’ibere, n’indi myaka 10 arwaye hypertension , imyaka 7 arwaye diyabete, avuga ko kuva yatangira kurwara indwara ya kanseri y’ibere yagiye ahura n’imbogamizi mu burwayi bwe agasaba ko Leta yakora ubukangurambaga ku bagore benshi bagasobanurirwa uko kanseri ifata n’uburyo yakwirindwa.

akomeza avuga ko yamenye ko yarwaye kanseri y’ibere mu mwaka wa 2003, ati ” iyo umuntu yarwaye kanseri abantu bose bamucira urupfu nibwo buzima nabayemwo, ndashima Leta y’u Rwanda yamfashije binyuze mu kigega cyafashaga abarwaye izi ndwara njya kwivuza muri Kenya”.

Rukelibuga Joseph, urwaye indwara 3 zitandukanye zitandura zimukoraniyeho zirimwo indwara ya Hypertension, umuvuduko w’amaraso na stroke , avuga ko ari indwara zibabaza kandi zibabaza cyane , ati:” Sinamenye igihe nazanduriye ariko aho maze kubimenyera nakomeje kugenda nzivuza kandi abaganga bangira inama. uburyo mbanye nazo nta kibazo kinini zinteye uretse ‘stroke‘ kandi nabwo ndabwihanganira nkabana nabwo ngakora ibyo nshoboye”.

Akomeza avuga ko abafite izi ndwara Leta yajya iborohereza kubona imiti, hakitabwaho hakarebwa uko zajya zivurirwa kuri Mituweli kuko ubuvuzi bwazo buhenze cyane.

Prof. Joseph Mucumbitsi uyobora ishyirahamwe ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda , akaba anakuriye ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko iyi nama igamije guhuza ibitekerezo ku irandurwa ry’izi ndwara.

Prof.Mucumbitsi yagize ati: “Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku kurwanya no kurandura indwara zitandura, hakorwa ubukangurambaga ku buryo zakwirindwa ndetse n’uburyo hagenwa itangwa ry’imiti n’uko yakwirindwa hirya no hino mu byaro.” 

akomeje avuga ko ikigambiriwe cyane ari ubukangurambaga ku kurwanya inzoga n’itabi no gukangurira abantu kugira imirire myiza, kuko ahanini ibi n’ibyo usanga biterwa bikanakwirakwiza izi ndwara mu bantu.

Iyi nama ihurije ibiguhu bitandukanye mu Rwanda, higwa ku buryo hagabanyuka indwara zitandura mu Karere no muri Afurika muri rusange, ikaba ibereye i Kigali ku nshuro ya mbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr.Mpunga Tharcisse, avuag ko gukora siporo no kurya neza byaba urukingo ku ndwara zitandura
Nsabimana Odda , umubyeyi w’imyaka 62, avuga ko amaze imyaka 19 arwaye kanseri y’ibere, n’indi myaka 10 arwaye hypertension , imyaka 7 arwaye diyabete

Umwanditsi: Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.