Amerika yamaganye ibitero by’Uburusiya

Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ibihugu by’iburengerazuba n’inshuti zabyo byamaganye ibitero by’Uburusiya bya misile byatewe ku mijyi itandukanye muri Ukraine no hagati mu murwa mukuru wayo Kyiv. 

Amerika yavuze ko ibitero by’ubugome byatewe ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry’abana aho bakinira, yizeza gukomeza ubufasha bwa gisirikare iha Ukraine. 

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye. 

Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibi bitero byari ukwihorera igikorwa cyo guturitsa ikiraro cy’ingenzi gihuza Uburusiya na Crimea cyo kuwa gatandatu.     

Muri video yatangaje, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Ukraine idashobora guterwa ubwoba. ahubwo ngo Ishobora gusa kurushaho kunga ubumwe. 

Abayobozi bavuga ko abantu bagera kuri 14 bapfuye abandi benshi barakomereka kubera misile zarashwe mu mijyi ya Kyiv, Lviv, Kharkiv, Dnipro na Zaporizhzhia. Uduce twinshi twasigaye nta mazi n’amashanyarazi dufite nyuma y’uko izi misile zirashe ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi. 

Abatuye i Kyiv bavuga ko bisa n’aho Uburusiya bwashatse kurasa ahantu haba hari abasivile benshi kuwa mbere mu gitondo, harimo n’aho abana bakinira, kuri kaminuza na parike rusange izwi cyane muri uwo mujyi ya Taras Shevchenko. 

Antonio Guterres yasobanuye ibi bitero nk’ikindi gikorwa kibabaje cyo gukomeza intambara kandi ko abasivile ari bo bibasiwe cyane. 

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uvuga ko ari icyaha cy’intambara n’aho perezida wa komisiyo yawo Ursula von der Leyen yavuze ko Uburusiya buhagaze ku bugome n’iterabwoba. 

Perezida Joe Biden ni umwe mu bategetsi bavuganye na Perezida Zelensky, yamwijeje gukomeza guha Ukraine ubufasha ikeneye mu kwirinda, harimo ubwirinzi bwa gisirikare bwo mu kirere bugezweho nk’uko bivugwa n’ibiro bye White House.  

Ubushinwa n’Ubuhinde ntabwo byigeze byamagana iyi ntambara, ariko byasabye ko ikwiye guhagarara.

Kubera ibi bitero inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’abibumbye yahise iterana i New York n’ubwo mbere na mbere yari igamije kwiga ku duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya duherutse kuberamo amatora ya referendumu ariko ihinduka iyo kuvuga kuri ibi bitero byo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2022.

NKUNDIYE Eric Bertrand

SOURCE: BBC & CNN

Leave a Reply

Your email address will not be published.