‘Agakobwa kanjye’ imwe mu mbogamizi zituma abakobwa batitabira umwuga wa Cinema

Mu cyumweru cyahariwe iserukiramuco ababyeyi batandukanye , abayobozi batandukanye , impuguke , abanyamahanga n’abakobwa bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu mwuga wa Cinema bigatuma batabasha kwitabira umwuga wa cinema bitewe n’uko ngo ababyeyi bazitira abana b’abakobwa nibabahe umwanya wo kujya kuwitoza umwuga.

Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, mu kiganiro n’itangazamakuru ahagarukwaga ku bikorwa byaranzwe n’icyumweru cy’iserukiramuco ku nshuro yaryo ya karindwi cyatangijwe ku itariki ya 04 Ukwakira 2022, rikitabiriwa n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika, Birimwo u Rwanda, Uganda, Sudan, Kenya, Senegal, Afurika y’Epfo, Benin, Cameroon, Togo na Burkina Faso, mu gihe filime 22 harimo 3 z’inyarwanda zizahatana.

Floriane Kaneza, umuyobozi w’Urusaro Intenational Women Film Festival, avuga ko n’ubwo abagore hari urwego rwiza bamaze kugeraho mu ruhando rwa Sinema, hari imbogamizi zikibakoma mu nkokora. ku kuba hari ababyeyi badaha uburenganzi abana bwo kujya mu mwuga wa cinema , ati:”haracyari imyumvire y’ababyeyi nko kuvuga ngo AGAKOBWA KANJYE aho umubyeyi aba atekereza ko umukobwa ugiye gukina firime aba agiye kuba ikirara. umubyeyi agomba kureka umwana akitabira umwuga wa cinema ariko akagira n’uruhare rwo kumukurikirana umunsi ku munsi akamuba hasi”.

Kaneza akomeza avuga muri sosiyete benshi bazi ko umuntu ugiye muri firime aba agiye mu burara , abantu bagatekereza nabi umukobwa uri muri cinema nabi.

Floriane Kaneza, umuyobozi w’Urusaro Intenational Women Film Festival


Umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere rya Sinema mu Rwanda, by’umwihariko kwita ku bagore bakora bakora uwo mwuga (Cine Femme Rwanda), Jacqueline Murekeyisoni, avuga bageze ku rwego rushimishije

Umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere rya Sinema mu Rwanda, by’umwihariko kwita ku bagore bakora bakora uwo mwuga (Cine Femme Rwanda), Jacqueline Murekeyisoni, avuga bageze ku rwego rushimishije, avuga ko mu iki kige cy’icyumweru bagaragarijwe imbogamizi zikomerereye abana bagana umwuga wa Cinema ko hari ingamba bafite ziteganijwe no gukomeza gukora ubuvugizi no guhindura imvumvire.

Ati “: Tuzakomeza gukora ubuvugizi no guhindura imvumvire , tuzakomeza no kubongerera ubushobozi kuko Mu ntego Twari twihaye mu mwaka wa 2019, kubo twabashije guhugura Abagore Bangana na 70% n’abagabo 30% mu gihe cy’umwaka, ubu bafite ubumenyi butandukanye habonekaga amahugurwa y’igihe gito nk’icyumweru, bifite icyo byongeraga mu mutwe w’umuntu, mu gukora no gutunganye Cinema ku buryo nk’uyu munsi aho bigeze tubona hari icyo bitanga, kuko bafite uko bahagaze mu mwuga wa Sinema. Nta mubare ufatika dufite kuko ntibaraba benshi, ariko uko batangiye ntabwo ariko bameze uyu munsi, ubwiza bw’ibikorwa bakora ubona bifite aho byavuye n’aho bigeze ”.

Kamasoni Alice, umukozi ushinzwe iterambere ry’ubuhanzi mbonwa mu nteko y’umuco

Kamasoni Alice, umukozi ushinzwe iterambere ry’ubuhanzi mbonwa na mbonerajisho mu nteko y’umuco, wari uhagarariye minisiteri y’urubyiruko n’umuco , yavuze ko banejejwe no kuba bifatanije Cine Femme Rwanda avuga ko bashyigikiye iki gikorwa cy’iserukiramuco , ati:” Twararebye dusanga iki kikorwa cy’abari n’abategarugori ari kiza , tugifasha muri bimwe mu bikorwa bya mbere “.

akomeza avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abakora umwuga wa cinema kuwukora bibyara inyungu ko nibawukora neza bizazamura n’igihugu muri rusange haba no mu kwagura izina ry’u Rwanda

NKUNDIYE Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.