Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha indwara z’umutima

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Nzeri 2022 , mu Karere ka Musanze hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima. Ni umunsi wizihijwe k’ubufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima , Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima ( Rwanda biomedical centre, RBC ), Team Heart ndetse na NCD Rwanda ( Non- Communicable Disease Alliance). Abanyarwanda bakanguriwe kwisuzumisha indwara z’umutima byibuze rimwe mu mwaka.


Ubwo hizihizwaga uyu munsi abaturage bari bawitabiriye bakanguriwe kwirinda izi ndwara, bibutswa ko ari ngombwa kwisuzumisha kuko bituma umuntu amenya uko ahagaze akaba yafata n’ingamba hakiri kare kuko kwirinda biruta kwivuza.


Abitabiriye umuhango bagize amahirwe yo kwisuzumisha ku buntu indwara z’umutima, bapimwa umuvuduko w’amaraso, ingano y’ibiro niba ijyanye n’uburebure bwabo ndetse n’uko isukari ingana mu maraso yabo.


Sibomana Jean ni umuturage wo mu murenge wa Muhoza, mu Karere ka musanze, avuga ko yasobanukiwe inama abaganga badasiba gutanga ngo bigatuma yiyemeza kwipimisha kenshi gashoboka kuko ari igikorwa cy’ingenzi.


Prof. Mucumbitsi Joseph, umuyobozi w’ihuriro rw’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda no muri Africa y’iburasirazuba, yavuze ko ari ikosa cyane kumva urwaye ukisuzuma indwara, rimwe na rimwe ukiha n’umuti kandi utazi icyo urwaye kubera ko utipimishije.

Prof. Mucumbitsi agira ati: ‘’ Indwara zitandura ni rwica ruhoze, uba ugenda, uraho ukajya urwara umutwe rimwe na rimwe bitewe n’akazi, bitewe n’munaniro ariko umunsi umwe byaba byakabije ukikubita hasi ukagirango ni bya bindi bita ‘’stroke’’! Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda 50% by’abantu bari bagize stroke basanze batari bazi ko bafite umuvuduko w’amaraso. Tugire umuco wo kwipimisha rero, byibuze rimwe mu mwaka atari uko tugiye kwa muganga kwivuza gusa’’.


Prof Mucumbitse akomeza avuga ko indwara z’umutima muri rusange ari zo zica abantu benshi ku isi, avuga ko ku isi abantu bangana na Miliyoni 18.000.600 ari bo bicwa n’izi ndwara mu mwaka, ubushakashatsi bugahamya ko 75% ari abaturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.
Tariki ya 29 Nzeri buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya no kuzirikana ku ndwara z’umutima, u Rwanda rwifatanyije n’isi kuwizihiza. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “ Zirikana umutima wawe uwurinde indwara wisuzumisha hakiri kare“.


Uko twakwirinda indwara z’umutima


Kurya indyo iboneye ikungahaye ku mboga n’imbuto; Gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho; Kutanywa itabi no kutegera abarinywa, Kwirinda kunywa inzoga; Kuruhuka bihagije; Kwisuzumisha bihoraho n’iyo waba utiyumvamo ko urwaye.


Urugaga rwita ku mutima ku isi yose (World Heart Federation) rutangaza ko nibura 80% z’impfu zitunguranye ziterwa n’indwara z’umutima kandi zashoboraga gukumirwa kuko ibizitera bishobora kwirindwa aribyo kunywa inzoga n’itabi, indyo itaboneye no kudakora imyitozo ngororangingo.


Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012-2013, u Rwanda rwari rufite hafi 16% mu bantu bapimwe mu gihugu hose bari hagati y’imyaka 16-35 umuvuduko w’amaraso wonyine, ubushakashatsi bwerekana ko ahenshi mu bihugu bikikije uRwanda umwe muri bane barengeje imyaka 30 ashobora kuba abana n’umuvuduko w’amaraso atabizi, inzobere mu buzima zikavuga ko ari yo mpamvu ubukangurambaga bugomba kongerwamo ingufu kugirango izi ndwara zigabanye ubukana mu guhita abatari bake, ngo kuko nta bundi buryo buhari.

NKUNDIYE Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.