Abagore bari mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda barishimira urwego bagezeho

Abagore bari mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda barishimira urwego bamaze kugeraho rushimishije ugereranyije no mu myaka yashize. Bavuga ko Sinema yo mu Rwanda yatangiye iri ku rwego ruri hasi, ibi ngo byatumaga abinjiramo bajyamo nta bumenyi bafite, kuko umuntu yabyukaga akumva ko ashaka gukora Sinema, agashyiramo amafaranga akayikora ariko nyuma ntibitange umusaruro.

Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022 , ubwo hatangizwaga Iserukiramuco ku nshuro yaryo ya karindwi iri serukiramuco ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika, Birimwo u Rwanda, Uganda, Sudan, Kenya, Senegal, Afurika y’Epfo, Benin, Cameroon, Togo na Burkina Faso, mu gihe filime 22 harimo 3 z’inyarwanda zizahatana.

Umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere rya Sinema mu Rwanda, by’umwihariko kwita ku bagore bakora uwo mwuga (Cine Femme Rwanda), Jacqueline Murekeyisoni, avuga ko n’ubwo batangiye gukora Sinema biri ku rwego rwo hasi, ariko nyuma hagiye haboneka abantu batanga amahugurwa, bigenda bizamuka.

Ati “: Mu ntego Twari twihaye mu mwaka wa 2019, kubo twabashije guhugura Abagore Bangana na 70% n’abagabo 30% mu gihe cy’umwaka, ubu bafite ubumenyi butandukanye habonekaga amahugurwa y’igihe gito nk’icyumweru, bifite icyo byongeraga mu mutwe w’umuntu, mu gukora no gutunganye Cinema ku buryo nk’uyu munsi aho bigeze tubona hari icyo bitanga, kuko bafite uko bahagaze mu mwuga wa Sinema. Nta mubare ufatika dufite kuko ntibaraba benshi, ariko uko batangiye ntabwo ariko bameze uyu munsi, ubwiza bw’ibikorwa bakora ubona bifite aho byavuye n’aho bigeze ”.


Floriane Kaneza, umuyobozi w’Urusaro Intenational Women Film Festival, avuga ko n’ubwo abagore hari urwego rwiza bamaze kugeraho mu ruhando rwa Sinema, hari imbogamizi zikibakoma mu nkokora. ku buryo ngo bageze igihe cyo kubona abantu bifuza kuza muri iri serukiramuco kandi ngo bimenya ku bintu byose nta na kimwe ngo bishyurirwa.


Ati “ Hari abantu benshi Tuzana bagakorana, ku buryo ubushize hari abo twumvise barimo bakorana n’abo muri Kenya, kandi bahuriye mu iserukiramuco ryacu, ni inkuru nziza kuri twe yo kwishimira atari ku bagore gusa ahubwo ni no kuri Sinema nyarwanda muri rusange. Iserukiramuco ni nk’imurikagurishya, kubera ko filime aba ari za zindi zisanzwe, ariko kuba twazishira hamwe, ba nyirazo bunguka abantu bashya, bakamenyekana bushya, usanga ari inzira nziza yo kugira ngo umuntu ashobore kugera kure mubyo akora”.


Kaneza akomeza avuga ko iri serukiramuco rigamije gukomeza gushyigikira no guteza imbere abagore mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda. ko Urusaro Intenational Women Film Festival igira gahunda ngarukamwaka y’iserukiramuco rya za filimi zibara inkuru ifitanye isano n’abagore ariko zarakozwe n’izateguwe n’abagore cyangwa n’abagabo.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no guteza imbere abagore mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda, Urusaro Intenational Women Film Festival, igira gahunda ngarukamwaka y’iserukiramuco rya Sinema ziba zarakozwe, izateguwe n’abagore cyangwa se abagabo ariko zibara inkuru ifitanye isano n’abagore. Kuri yi nshuro azerekanywa Filime eshatu (3) zirimwo imwe y’umugore.

Umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere rya Sinema mu Rwanda, by’umwihariko kwita ku bagore bakora bakora uwo mwuga (Cine Femme Rwanda), Jacqueline Murekeyisoni, avuga bageze ku rwego rushimishije.
Floriane Kaneza, umuyobozi w’Urusaro Intenational Women Film Festival, avuga ko n’ubwo abagore hari urwego rwiza bamaze kugeraho mu ruhando rwa Sinema, hari imbogamizi zikibakoma mu nkokora.

Eric Bertrand Nkundiye

Leave a Reply

Your email address will not be published.