Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba Leta ko inkoni yera yashyirwa kuri Mituweri

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko kugira ngo babone inkoni yera biba bibagoye cyane kuko ihenze bagasaba Leta ko yashyirwa kuri mitiweli bakabasha kuyibona mu buryo buboroheye.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni yera, mu gutangiza iki cyumweru , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB), Dr. Donathile Kanimba, yagaragaje imbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona bakomeje guhura nazo zirimo ngo kugira ngo babone inkoni yera biba bigoye cyane kuko ihenze ndetse bakaba batarayishyira muri serivisi zitangirwa kwa muganga ku giciro cya mitiweli.

Dr. Donathile Kanimba, avuga ko ngo kuko iyi nkoni ari ubuzima bwa buri munsi bw’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, byari bikwiye ko buri muntu wese ufite ubu bumuga yari akwiye kuba iyifite. ati: “dukora ubuvugizi kugira ngo iyi nkoni yera imenyekane, hanyuma n’abafite ubumuga bwo kutabona bose mu Rwanda babashe kuyibona.

Dr. Kanimba yavuze ko uretse kuba bahura n’imbogamizi zo kuba inkoni yera kuyibona bigoye kandi binahenze, bafite imbogamizi z’uko Abanyarwanda benshi bataramenya agaciro k’iyi nkoni ndetse bamwe banabyirengagiza bakaba banahutaza umuntu ufite ubumuga bwo kutabona. avuga ko muri iki cyumweru ari uburyo bwiza bwo gukora ubuvugizi ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Akomeza agira ati: “Impavu twateguye iki gikorwa ni ukumenyekanisha inkoni yera kubera ko n’ubwo ari incuro ya 14 duteguye iki gikorwa ni hahandi turacyahura n’imbogamizi zituma tubibona ko icya mbere inkoni yera ntabwo iramenyekana, ntabwo iramenywa n’abantu bose bagena imihanda mu Rwanda cyangwa se n’abaturage bose mu Rwanda baracyumva ko inkoni yera yenda nta mpamvu y’uko yaba yera, bumva ko ikiri ngombwa ari uko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ari uko yaba afite inkoni, bumva ko yenda ibyaruta ari uko yaba ari inkoni nini ifite imbaraga, ariko ntibibuke ko inaremereye bigoye kuyitwara.

Ni uburyo rero bwo gukora ubuvugizi kugira ngo iyi nkoni yera imenyekane, hanyuma n’abafite ubumuga bwo kutabona bose mu Rwanda babashe kuyibona. ubundi buvugizi, hari kugira ngo abatwara ibinyabiziga n’abagenda mu nzira bamenye ko iyi nkoni uyifite aba afite ubumuga bwo kutabona, kandi bagomba kumworohereza aho kugira ngo bamwitambike .

Hari n’ubundi buvugizi butandukanye cyane cyane ku bafite ubumuga bwo kutabona niyo byaba atari ku nkoni yera. Ariko noneho ku nkoni yera bashoboye kuyishyira kuri mutiweli de santé cyaba ari igisubizo cyambere mu gutuma abafite ubumuga bwo kutabona, bayibona ku buryo bworoshye kuko ikibazo kidukomereye ni uko itaboneka, ikindi niyo yaboneka irahenze.

Bayishyize kuri mitiweri de santé numva ko yaba igiye mu buryo bwatuma iboneka nk’igikorwa cy’ubuvuzi yenda ikaboneka n’iyo byaba ari ku bitaro by’Akarere cyangwa se kuri farumasi y’ibitaro by’Akarere ariko ikaboneka mu rwego rw’ubuvuzi”.

Ni ku nshuro ya 14 mu Rwanda hizihijwe icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni year, kuri iy nshuro insanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti: “Inkoni Yera icyubahiro n’agaciro ku bantu bafite ubumuga”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagera mu bihumbi 57, bakaba bagaragaza ko inkoni yera ari ubuzima kuri bo kuko ibafasha mu bintu bitandukanye bya buri munsi, ndetse bakaba basaba ko Leta yaborohereza mu buryo bwo kubona iyi nkoni ku giciro cyoroheye buri wese

Umwanditsi: NKUNDIYE Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.