Inyungu zitezwe mu imurikagurisha rya kawa umwaka utaha

Abahinzi, abatunganya n’abagurisha kawa barakangurirwa kuzitabira inama n’imurikagurisha rya kawa nk’umwanya mwiza wo kugurirwa umusaruro ku biciro byiza no kugaragaza ubwiza bwa kawa y’u Rwanda.

Ibi ni ibyatangajwe na Amir H. Esmail uyobora ihuriro rizwi ku izina rya African Fine Coffees Associations (AFCA) mu nama yabereye I Kigali kuwa 3 Ugushyingo 2022 mu nama itegura Inama mpuzamahanga ya 19 n’imurikagurisha bizaba muri Gashyantare umwaka wa 2023 hagamijwe kurebera hamwe uburyo kawa ituruka muri Afurika yatezwa imbere.

Nkurunziza Alexis ushinzwe ishami rya kawa n’icyayi mu kigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) avuga ko iyi nama n’imurikagurisha ari umwanya mwiza wo guhura n’abaguzi kugira ngo babashe kugura umusaruro w’amakoperative y’abahinzi ba kawa yogorwaga no kugera ku isoko ku biciro byiza.

Ati: “Ni umwanya mwiza wo kugira ngo abahinzi bacu bafite kawa bahure n’abaguzi nk’uko nababwiye iyi nama izahuza ingeri zose ari abaguzi, ari abatunganya umusaruro n’abahinzi, rero dufite amakoperative bitayorohera kugera ku isoko ariko uzaba umwanya mwiza wo guhura n’abaguzi kugira ngo bazabashe kubagurira umusaruro ku biciro byiza.”

Umuyobozi mukuru w’ihuriro rizwi ku izina rya African Fine Coffees Associations (AFCA) rigizwe n’ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda Amir Hamza Esmail nawe uvuga ko iyi nama n’imurikagurisha rya kawa yitezweho ibiciro byiza bya kawa kuko hazabaho irushanwa ry’ibiciro bya kawa y’u Rwanda kubera ubwiza bwayo.

Ati: “Abahinzi ba kawa, abatunganya kawa n’abayicuruza mu Rwanda bitege ko bazagurisha kawa yabo ku biciro byiza kuko mu imurikagurisha hazabaho irushanwa ry’ibiciro kuri kawa y’u Rwanda kubera ubwiza bwayo yihariye.”

Inama mpuzamahanga n’imurikagurisha biteganyijwe ko bizahuza abagize uruhererekane nyongeragacirorw’ubuhinzi bwa kawa bagera ku 1000 barimo abari mu nzego zifata ibyemezo baturutse mu bihugu binyamuryango bya AFCA birmo u Burundi, Cameroon, DR Congo, Ethiopia, Kenya, Malawi, Africa y’epfo, Tanzania, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.

Yanditswe na Jean Damascene Nsengiyumva

Leave a Reply

Your email address will not be published.