Kutonsa umwana neza bishyira ubuzima bwe mu kaga

Mu Rwanda haracyari abana b’impinja benshi batabona amahirwe yo konka bikwiriye bityo ubuzima bwabo bukajya mu kaga bugitangira nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga. Abahanga mu mirire n’ubuzima bavuga ko umwana ukivuka agomba konka amezi atandatu nta kindi kintu avagiwe, gusa itegeko ry’umurimo mu Rwanda ryemerera umubyeyi wibarutse ikiruhuko cy’amezi atatu.

Ababyeyi barasabwa kwita no kuzirikana akamaro ko konsa, ni muri urwo rwego abayobozi batandukanye basabye umuryango Nyarwanda kwita ku kamaro ko konsa umwana akivuka kuko ngo bimwongerera imbaraga n’ubudahangarwa bw’umubiri, bikamufasha kugira ubuzima bwiza no gukura neza.

Ababyeyi basobanuriwe konsa neza, akamaro ko konsa gusa mu gihe cy’amezi 6 ya mbere, ibyiza byo gushyira umwana ku ibere ku isaha ya mbere akivuka, kwikama amashereka akaza guhabwa umwana no gushyira umwana mu gituza akivuka ngo agumane ubushyuhe n’ubusabane hagati ye na nyina.

Nyiranziza Charlotte, umubyeyi ufite umwana w’ukwezi kumwe n’igice avuga ko umwana we amwitaho cyane akamwosereza igihe ,Yagize ati: ”Twigishijwe uburyo bwo konsa, akamaro ko konsa n’ibyiza byabyo. Ingaruka zishobora kuboneka ku mwana utaronse neza. rero jye nkoresha uko nsoboye umwana wanjye akonkera ku gihe nkakoresha uburyo ubwo aribwo bwose nkamwosa nibura amasaha hagati y’atandatu (6h) n’arindwi (7h). ku kwezi kumwe n’igice umwana wanjye afite ibiro 6 kandi kugeza ubu ntarwaragurika”

ibi abihuza na magenzi we Umutoniwase Jeannette ufite umwana w’amezi atandatu ufite ibiro 14 , uvuga ko kwita ku mwana umwonsereza igihe ngo birinda umwana kurwaragurika no kudakura neza nk’uko bikwiye, ati:” Guha umwana amashereka kugeza ku mezi atandatu bimufasha gukura neza bikanamurinda n’indwara

Mukamurera Placidie, umujyanama ushinzwe gukurikira ubuzima bw’umwana mu mudugudu wa Binunga, akagari ka Murama, umurenge wa Kinyinya , akarere ka Gasabo, bita ku buzima bw’umubyeyi bakamuherekeza kugeza abyaye no gukurikirana ko umubyeyi yonsa umwana we nk’uko bikwiye , ati:” duherekeza ( Twita) umubyeyi kuva atwite kugeza abyaye, tugakurikirana ko umwana yonswa neza haba hari umubyeyi utabikora neza tukabimwigisha tukamwereka uko umwana yonswa tukanamushishikariza kumwonsa igihe cyose ashatse konka nibura hagati y’amasaha atandatu n’umunanai ku munsi. tukanamusobanurira n’akamaro ko konsa umwana ko bituma atarwaragurika bikanamufasha gukura neza haba mu buryo bw’igihagararo no mu bwenge”.

Nyirabyitayeho Beatha, umuganga wakira ababyeyi baje kwipimisha no kubyara mu kigo nderabuzima cya Kinyinya, avuga konsa ari byiza kandi ngo bifite n’akamaro ku mwana, k’umubyeyi ndetse no k’umuryango, ati:”Gushyira umwana ku ibere ako kanya akivuka bituma ingobyi ya nyuma iza kubera ko konka k’umwana bituma nyababyeyi ifunguka. Konsa bigabanya ibyago byo kuva k’umugore nyuma yo kubyara.Konsa byongera ubusabane hagati y’umwana na nyina, bikanagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere n’iy’agasabo k’intanga ngore. Amashereka y’umubyeyi aboneka igihe icyo ari cyo cyose; ahora asukuye, akungahaye ku ntungamubiri kandi ari ku gipimo cy’ubushyuhe gikwiye.

Ababyeyi basabwa konsa umwana igihe cyose abishakiye , iyo akangutse,  iyo ashakisha ibere  iyo yonka intoki n’ururimi. Ubundi mu minsi ya mbere nyuma yo kuvuka umwana aba akwiye konka buri masaha abiri kumanywa na n’ijoro. Nibyiza ko umwana yonka inshuro ziri hagati  8 na 12 ku munsi. Iyo umwana asinziriye akarenza amasaha 3, umubyeyi asabwa kumukangura kugirango yonke. Ni byiza ko umwana abona igihe gihagije cyo konka kugira ngo abashe kubona intungamubiri zose ziva mu mashereka”.

Mukakayumba Anastasie Inzobere mu by’Imirire asobanura ko umwana akivuka aba agomba konswa buri minota 30, iyo nta kibazo kihariye nyina afite kandi akamara nibura imyaka ibiri yonka. Ishobora no kurenga kuko si byiza gukura umwana ku ibere mu gihe agaragaza ko akirishaka. Kurimukuraho bikorwa aganirizwa buhoro buhoro, kugeza abyumvise akabyakira.

Ati: “Umwana, iyo agize mezi atandatu,umwana akivuka aba agomba konswa buri minota 30, iyo nta kibazo kihariye nyina afite kandi akamara nibura imyaka ibiri yonka. Ishobora no kurenga kuko si byiza gukura umwana ku ibere mu gihe agaragaza ko akirishaka. Kurimukuraho bikorwa aganirizwa buhoro buhoro, kugeza abyumvise akabyakira.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imikurire no kurengera Umwana Bwana Gilbert Munyemana , yakanguriye ababyeyi b’abagabo n’abagore akamaro ko konsa harimo gufasha ubwonko bw’umwana gukura gukura neza, kugira ubudahangarwa ku ndwara no kutarwaragurika, gutuma umubiri we wakira neza inkingo bigatuma ngo akura neza ,

ati:”Guhyira umwana ku ibere mu isaha ya mbere, Guhita wonsa bifasha uruhinja kwiga konka kandi bikagabanyiriza umubyeyi kuva, Amashereka y’umuhondo arinda uruhinja indwara, akanavana mu nda y’uruhinja umwanda wa mbere.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’isahami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) bwagaragaje ko konsa umwana neza kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri ari cyo gikorwa kiza ku isonga mu gukumira impfu z’abana kurusha ibindi. 

Konsa  bituma  abana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere basaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane bari munsi y’imyaka 5 badapfa buri mwaka.Nk’uko ubwo bushakashatsi bukomeza bubigaragaza, amashereka ni yo yonyine afite intungamubiri  zikwiye zituma  abana bakura neza mu bwenge no mu gihagararo. Abana bonse neza kugeza ku myaka 2 bagira amahirwe yo kubaho akubye incuro 6 ugereranyije n’abana batonse neza.Konsa neza bigabanya  cyane impfu z’abana ziterwa n’indwara z’ubuhumekero, impiswi nizindi ndwara zandura,

Uretse no kongerera umwana amahirwe yo kubaho, konsa bifasha ubwonko bw’umwana gukura ndetse bikamurinda umubyibuho ukabije. Abana bari munsi y’imyaka ibiri bonse neza ntibarwara indwara y’umuhaha. Inyungu n’ibyiza byo konsa bigaragara cyane mu bihugu bigifite ingorane bubijyanye n’isuku, kubona amazi meza ndetse n’imirire mibi.

Intego zashyizweho n’Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita k’Ubuzima n’iryita ku bana (OMS na UNICEF) zisaba  buri gihugu ko kigomba kugeza  kuri 50%  y’abana bonka gusa ntakindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere bakivuka ; naho ibihugu byageze kuri iyo ntego bigasabwa gukomeza kongera imbaraga kugira ngo  abana bose bavuka bonke nta kindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere. 

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwagaragaje ko abana 80,5% bashyirwa ku ibere mu isaha ya mbere bakivuka, 87% bonse ntakindi bavangiwe kugeza ku mezi 6 ya mbere. Nyamara ariko iyi mibare igaragaza ko 19% by’abana bari hagati y’amezi ane n’atanu batonse gusa ahubwo bonse bavangiwe n’ibindi biryo.

Uburyo umubyeyi udafite umwanya uhagije ufite akazi yakwikama amashereka asigira umwana , amashereka yakamwe afite ubushobozi bwo kumara amasaha 6 kugeza ku 8 ariko kubafite Firigo amara amasaha 24
Uko umubyeyi afata umwana neza akamwonsa atuje ngo byongera urugwiro hagati y’umwana na Nyina

Jean Damascene Nsengiyumva

Leave a Reply

Your email address will not be published.