75% by’abagore bakwa ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi bakora, abagabo bakangana 25%

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda) Mu bushakashatsi wakoze kuri ruswa ishingiye ku gitsina usanga hejuru ya 75% by’abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi bakora.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko abagabo bangana na 25% ari bo bahura n’iyo ruswa mu kazi.

Ubu bushakashatsi bugamije gutanga Amakuru ku nzego zifata ibyemezo kugira ngo hakomeze gufatwa ingamba zihamye zo guhangana n’ubu bwoko bwa ruswa buri mu bimunga sosiyete nyarwanda.

Ubu bushakashatsi buvuga ko Hari ubwo bamwe mu bayatswe bakabyirengagiza kubera ko uwayibatse atakomeje kubakurikirana, mu gihe hari n’abo bivugwa ko bayakwa ndetse bagahozwa ku nkeke ariko ntibagire imbaraga zo kubimenyesha inzego z’ubutabera.

Imibare yatangajwe na TI-Rwanda igaragaza ko 79.70% by’abakozweho ubushakashatsi bagaragaje ko bazi iyi ruswa, naho 20.30% bakaba nta makuru bayifiteho.

Ubuyobozi bwa TI Rwanda bushimangira ko n’ubwo iyo ruswa yashyiriweho ingamba zikomeye mu rwego rw’amategeko ndetse n’izishingiye ku bigo, byagaragaye ko iri mu zikunze kwakwa cyane mu kazi.

Byagaragaye kandi ko ruswa mu nzego z’abikorera iri hejuru ugereranyije n’izindi nzego kuko iri kuri 57.20

Iyi ruswa Kandi ngo ahandi yiganje harimo mu mashuri makuru na za kaminuza aho iri kurugero rwa 42.60%, mu nzego za Leta ikaba iri kuri 37.20% naho mu mashuri yisumbuye ikaba ku kigero cya 36.10%.

Umuyobozi Mukuru wa TI-Rwanda Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko imibare yavuye mu bushakashatsi ishimangira ko ubu bwoko bwa ruswa budakwiye kurenzwa ingohe kuko bigaragara ko mu Rwanda buhari cyane ko mu bituma iyi ruswa ikomeza kuvugwa mu Rwanda ni uko imbaraga zishyirwa mu guca umuco wo kudahana .

Izindi mpamvu ziri ku isonga ngo ni nko kubura ibimenyetso bifatika biri ku kigero cya 27.40%, gutinya ko nta cyahinduka biri kuri 20.20% naho 12.60% ni abatamenya aho bageza ikirego cyabo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO) Rwabuhihi Rose, yavuze ko hakwiye kongerwa ingamba no kongera imbaraga mu gukumira ruswa ishingiye ku gitsina.

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published.