Umwanditsi Akimana Divine yamuritse igitabo cye cya mbere kivuga ku burwayi bwo mu mutwe abantu bagendana

Kuwa 25 06 2021 Kuri Kigali Public Library Akimana Divine ku bufatanye na Rwanda National Commisional of UNESCO(CNRU) na Kigali Public Library yamuritse igitabo cye cya Mbere yise SCARS THAT SHAPE US (inkovu ziduha isura)

Ni igikorwa kitabiriwe na Mama we ,Mwarimu wa mwigishije incuti ze za hafi ndetse n’abandi benshi, igikorwa cyatanjyiye saa munani zishyira saa cyenda, umusanjyiza jambo yatanjyiye yakira abantu bitabiriye icyo gikorwa .

Yakomeje amubahata ibibazo bijyanye n’iki gitabo cye ubundi uyu Mwanditsi Akimana Divine akagenda abisobanura.

Mu byo yasobanuye yakomoje kuri iki Gitabo cye, avuga ko iki gitabo cyandikiwe abantu bose bahuye ni kibazo cyo mu mutwe , avuga ko bagomba kubahwa ndetse bagahabwa agaciro.

Abajijwe impamvu yahise mo kwandika iki gitabo muri ubu buryo yagize ati” impamvu y’ibi byose ni ukuntu Papa yadutaye tukiri bato, ndetse atanga urugero muri South Soudan avuga ko muri 2018 abana benshi bapfuye, ibyo byose byamukoze ku mutima yumva ko hari icyo agomba gukora.

Kuva icyo gihe ni yumvise mo ko hari ikintu ngomba gukora nkarwanya akarengane gakorerwa Abana n’aba Mama.Ndetse iki gitabo kikaba isomo kuri bagenzi banjye bahuye n’ibibazo bimeze nk’ibyanjye.

iki gitabo yavuze ko kugeza ubu Copi yacyo yageze mu RWANDA ugishaka ya kibona kuri kigali Public Libraly, usha ku kigura wagisanga kuri AMAZON cyangwa ugahamagara 0787855855, bidatinze hari abahise bagura icyo gitabo baragicyura.

Mama wa Akimana Divine abajijwe uko yakiriye igikorwa umwana we akoze amaranga mutima ya murenze avuga ko bitamutunguye kuba umwana we abikoze kuko yabihigiye kuva cyera

Akimana Divine avuga ko agifite ibitabo byinshi ateganya gushyira hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *