Ese uyu mutingito uri gutuma ab’anye-Congo bahungu bakaza mu Rwanda uzaranjyira ryari

Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y’uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n’ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n’ibyo kurya na Croix Rouge y’u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n’abaturage ndetse baranabagaburira.

Ubwo iki kirunga cyari gitangiye kuruka, u Rwanda rwihutiye gufungura imipaka irutandukanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo abaturanyi barwo babashe kubona aho bahungira.

Hari hashize igihe iyi mipaka ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nka bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

I Rubavu ku mipaka yombi, Abanye-Congo bari uruvunganzoka, abatinjiye mu Rwanda bahungiye mu bindi bice bitekanye nka Sake.

Bakirwaga mu buryo buri mu mucyo cyane, bamwe bagacumbikirwa n’abaturage bagenzi babo abandi bajyanwa muri Stade ya Rubavu. Aho babaga bari, inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda zari zihari, guhera ku muyobozi w’umudugudu kugera ku buyobozi bukuru hiyongereyeho Ingabo na Polisi kugira ngo umutekano wabo ube wizewe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati ‘ Imipaka y’u Rwanda irafunguye kandi kwakira abaturanyi bacu biri gukorwa mu mahoro. Nta gufunga imipaka uko ariko kose kwabayeho ahubwo habayeho uburyo bwo kwinjira mu gihugu buteguye neza

Hari amashusho yandi yagiye hanze agaragaza Abanye-Congo benshi, biruka cyane mu gihiriri binjira ku mupaka wa La Corniche. Kuri uwo mupaka, hari abayobozi baberekera inzira yo kunyura, bababwira bati ‘mwihute mwihute’.

Ku rundi ruhande, Congo yatanze amatangazo ijoro ryose yifashishije Radio n’ibindi binyamakuru imenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.

Urugero, ni nko kunyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barriere – Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *