Eddy Kamoso yasobanuye impamvu yarongoye umukobwa basenganaga akabisabira imbabazi

Umukozi w’Imana Eddy Kamoso akaba umunyamakuru ndetse akaba umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda, uyu mugabo wababajwe bikomeye n’inkuru zagiye zimwandikwaho zimusebya ko ari ikiremba atabasha gutera akabariro,

Uyu mugabo yatangarije @CITYRADIO88.3FM mu kiganiro #AGASEKE, abajijwe amateka y’ubuzima bwe yakomoje kuba kubaka urugo byaramunaniye, ndetse mbere yo kubaka urugo agashaka guhagarika ubukwe bwe ariko abo basenganaga bakamwitambika.

Nyuma uyu mugabo urugo rwaje kumunanira we avuga ko byatewe n’umugore we, n’ubwo atifuje kugira icyo abivugaho yakomeje agira ati” nagiye mu Burundi nkomeza imirimo yo kuramya no guhimbaza Imana, ibitangazamakuru byo mu Rwanda bikomeza kunsebya bikambabaza.

Aho nar’indi mu burundi hari umukobwa twasenganaga, nkabona ni umukobwa mwiza cyane bityo ndamukunda cyane, tuza kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi mutera inda, itorero rirabimenya mpita nsaba imbabazi Imana n’abantu.

Icyo gihe ibitangazamakuru byandikaga ko ndi ikiremba byatanjyiye kwandika ko nateye inda umukobwa dusengana, ari nabyo nashakaga ko babona ko ndi muzima ntakibazo mfite, ibintu bikomeza kuba bibi cyane ariko nyuma byaje kugenda neza.

Ubu uwo mukobwa twasenganaga mu Bururundi nateye inda , niwe mugore wanjye dufitanye abana 2, hashize imyaka 10 tubana nta kintu na kimwe turapfa,rero abantu ntibagace imanza ikintu cyose kiba gifite impamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *