Umunyamakuru Mbata inzu ye yahiye ubu ari mu gahinda gakomeye

Umunyamakuru wa Flash TV uzwi nka Professor Mbata agahinda ni kose nyuma y’uko inzu ye ifashwe n’inkongi y’umuriro igakongoka ntagire ikintu na kimwe aramura.

Iyi nkongi y’umuriro yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 itewe n’agapira ka gaz katobotse ubwo uyu munyamakuru yari atetse ibyo kurya bya ku manywa nk’uko yabitangarije X Large TV dukesha iyi nkuru.

Mbata avuga ko ubwo yari mu cyumba aryamamo ategura ibiganiro asanzwe akora nk’umunyamakuru yashidutse amabati yatangiye gufatwa n’umuriro asohoka akizwa n’amaguru agiye kuzana amazi ngo asuke kuri gaz ibashe kuzima ahubwo umuriro urushaho kwiyongera ku rwego rwo hejuru.

Akomeza avuga ko abaturanyi be bakibona ibibaye bashatse kumufasha kuzimya biranga kuko umuriro wari ufite ingufu nyinshi cyane barinda kwitabaza abashinzwe kuzimya inkongi baraza barazimya ariko basanze nta gikoresho na kimwe cyasigaye mu nzu ye gusa baramiye n’izindi nzu byegeranye zari zigiye gufatwa n’iyo nkongi.

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Mbatatology gikundwa na benshi nta kintu na kimwe cyasigaye mu nzu ye uretse ikabutura n’isengeri yasohotse yambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *