Umuvugabutumwa watumye Rusesabagina afatwa yasobanuye uko byagenze

Nyuma yifatwa rya Callixte Sankara Paul Rusesabagina warukuriye umutwe wa FLN yavuze ko ataciwe intege n’ifatwa rya Sankara

Kuwa 31 8 2020, nibwo Urwego Rw’ubugenza cyaha (RIB) rweretse Itangazamakuru Paul Rusesabagina, umuryango we n’amahanga bikomeza guteza urujijo uburyo uyu mugabo yageze mu Rwanda.

Umuryango wa Paul Rusesabagina wo ukemeza ko yashimuswe, ukomeza kurega U Rwanda mu miryango mpuza mahanga ko umuntu wabo yashiswe n,U rwanda.

Mu gihe byari bikomeje guteza urujijo nibwo haje gusohoka amakuru avuga ko Paul Rusesabagina yarangajwe n’umupasiteri akisanga ageze mu Rwanda.


Pasiteri Niyomwungeri yavuze uko byagenze kugira ngo Rusesabagina agere I Kigali azi ko yaragiye mu Burundi, yagize ati” Twari incuti mutanga mbisabwe na RIB, twamenyanye muri 2017.

Twahujwe n’incuti yanjye iba mu buhungiro I Buruseli mu Bubiligi, Rusesabagina yashakaga umuntu ubahuza na Leta y,U Bulundi.

Yashakaga ko U Bulundi bworohereza umutwe yashinze wa FLN kugira ngo woroherezwe kujya ugaba ibitero ku Rwanda, namuhuje n’abakozi ba Ambasade y,U Burundi mu Bubiligi.

Gusa maze kumenya ko FLN ariyo igaba ibitero mu Majyefo y,U Rwanda, nashatse uburyo ntandukana na Rusesabagina, Gusa Leta y,U Rwanda yari yaramenye ko mfitanye imikoranire na Rusesabagina (RIB) yantaye muri yombi.Imarana iminsi itanu.

Bandekuye, bansabye gukomeza kuvugana na Rusesabagina mutata ndetse nka mutangaho amakuru, mu ntangiriro za kanama 2020 Rusesabagina yambwiye ko ugiye kuza mu Bulundi guhura n’Abayobozi bu Burundi n,aba FLN.

Ansaba ko twajyana nk’umuntu uhamenyereye, nahise mbimenyesha RIB imfasha gutegura umugambi wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda, kuwa 26 kanama 2020 Rusesabagina yahagurutse muri Amerika yerekeza I dubayi niho twahuriye.

Twafashe indege nta mungenge yarafite kuko yaraziko agiye mu Burundi, Rusesabagina yaraziko yatumiwe n’abayobozi b’U Burundi wabonagako ntakibazo afite.

Tugeze mu ndege abakozi bayo batangaje ko twerekeje I Kigali ndamuhuza kuko yar’ananiwe nabwiye abakozi bo mu ndege ko Rusesabagina ashaka kuruhuka bamwereka aho aryama ahita asinzira yisanga I kigali ahita atabwa muri yombi .

Kuwa 31 8 2020 RIB imwereka itangazamakuru


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *