COVID19: Musanze bamwe mu baturage baraye muri sitade barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19

Nyuma yuko, inama y’Abaminisitiri iyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’Urwanda PAUL KAGAME igafatirwamo ingamba zitandukanye zo kwirinda #COVID19, by’umwihariko, mu Karere ka Musanze, abaturage bazajya baba bageze aho batuye saa moya z’umugoroba.

Ariko abaturage batari bacye barajwe muri sitade umuganda nyuma yo kurenza amasaha yagenwe yo kugera murugo, basobanurirwa ibibi bya #COVID19, banabibutsa uburyo yirindwa.

Umuyobozi wa Musanze District Jeannine Nuwumuremyi aganira n’barenze ku mabwiraza yo kwirinda #COVID19 bigatuma barara muri Sitade yavuze ko icyigamijwe atari uguca amande abaturage cyangwa kubaraza muri Sitade ahubwo ari Iterambere rirambye ry’Abaturage.

Akomeza avuga ko igihugu gikunda abaturage ariyo mpamvu bahora bashakira ibyiza abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *