Urugendo rwa Kenny Sol mu Muziki

Rusanganwa Norbert, ukoresha izina ry’Ubuhanzi nka Kenny sol,ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, uvuka mu muryango w’Abana batatu(3) akaba ari umwana w’akabiri iwabo.

Uyu musore afite umubyeyi umwe(papa), akaba yarize amashuri abanza ahitwa Kagasunzu, ayisumbuye yayakomereje muri Ecole Musambira.

Yakuze akunda gukina umupira w’Amaguru aho yakinnye muri Academy ya Esperance,nyuma ajya muri Kiyovu Sports ariho yahagarikiye gukina.

Yahise ajya mu bijyanye no kuririmba, atangira gukora imiziki yo mu kabari ariyo bita (igisope), yajyanywe mo na Nyirarume we witwa Eric Miyamoto.

Nyuma aza kugira amahirwe yo gukomeza ajya kwiga muzika k’Unyundo, avuyeyo nibwo yaje kuririmba mw’Itsinda rya Yemba Voice “iri tsinda ryaje gutandukana, uyu musore ahita ajya muri lebel ya Bruce Melody.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *