Gift Fork yasohoye Indirimbo ye nshya yitwa itangazamakuru.

Uyu umusore amazina ye bwite ni Rutabara Cadeau.akaba ari murumuna wa Kitoko,akaba yaravukiye muri Congo.

Izina ry’ubuhanzi ni Gift Fork,akaba yaravutse 1994 ,n’Umunyarwanda
akaba umuhanzi ubijemo vuba kinyamwuga, yatangiye kuririmba kera.

Iyi ndirimbo iri mu majwi n’amashusho ,ashimiramo Itangazamakuru uburyo rikora akazi neza, ashingiye kuburyo rituma abantu bamenya aho isi igeze mu buryo bworoshye

Yatangaje ko igihe kigeze ngo abagaragarize impano ye ,akaba akora umuziki usazwe cyane ufite ubutumwa bwiza ,mu buzima bwa buri munsi.

Uyu musore akaba akorera muri Gift Record iherereye kimironko mubibare na producer bita Eddy beat.

Akaba ari umuhanzi uzi guteka cyane cyane by’umwuga,niyo mpamvu yitwa Gift Fork bifite icyobisobanura.

Yatubwiye ko,afite indi ndirimbo azagusohora vuba yitwa Muganga yatangiye no gufatwa amashusho.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *