Polisi yaburiye abatwara abagenzi ku magare ko uzafatwa atambaye Casike azahanwa.

N’ubwo abanyonzi bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kugura ingofero z’ubwirinzi(casques, helmets) zigenewe abagenzi kubera ko zihenze kandi bakaba bari bamaze igihe badakora, Polisi yo ivuga ko ibyo bagomba kubivuganaho n’ababayobora kandi ko ujya mu muhanda atayifite ari bufatwe.

Abanyonzi hirya no hino mu Rwanda bari gukora. Aha ni Cyarwa, muri Tumba ya Huye

Umwe mu myanzuro yafashwe n’Inama y’abaminisitiri iheruka wavugaga ko abanyonzi bemewe gukora ariko bakaba bafite ingofero z’ubwirinzi zo kubarinda impanuka.

Bagomba kandi kuba bambaye agapfukamunwa neza(ku mazuru no ku munwa) kugira ngo batanduzanya COVID-19, Nsanzabera Berchmas avuga ko kugura iriya ngofero bigoye kuko bari bamaze igihe badakora kandi ngo no kugira ngo umuntu anyonge abone amafaranga ahagije yo kugura iriya ngofero, bigoranye.

Ikindi bavuga ko bataramenya ubwoko bwa casques bazagura kuko batarabwirwa ubwoko bw’iyo bagomba kugura.

Ati: “ Ntitwanze ko kubahiriza iriya bwiriza ariko rwose tuvugishije ukuri biragoye! Nawe se, reba tumaze amezi atandatu tudakora, kandi twategetswe kugura iriya casques! Ubu se turakura he ubushobozi? Turasaba Polisi ko idohora!”

Undi witwa Kayinamura yongeyeho ko bigoye ko waheka umuntu ku igare, ukarinyonga kandi wipfutse umunwa n’amazuru.

Avuga ko iyo umuntu atwaye igare akenera umwuka uhagije kuko aba akoresha imbaraga nyinshi.

Polisi yiyemeje gufata abanyonzi badafite casques…

N’ubwo abanyonzi bari gutakamba basaba Polisi guca inkoni izamba ngo ntibafunge kubera ko badafite casques, umuvugizi wayo, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko ibyo bidashoboka.

Avuga ko ibwiriza ry’Inama y’Abaminisitiri risobanutse bityo ko ntawe ukwiye kurirengaho yitwaje impamvu iyo ariyo yose.

CP Kabera avuga ko umunyonzi Polisi iri busange atwaye igare adafite casques ari bumufate.

Ati: “ Turagira ngo tubwire abanyonzi ko uri butware igare adafite ingofero y’ubwirinzi turi bumufate. Nibakorane n’abayobozi babo, barebe uko babona ziriya ngofero niba atari ibyo bigumire mu rugo aho kugira ngo bafatwe.”

Commissioner of Police John Bosco Kabera avuga ko buri wese agomba gukora ibyo asabwa n’ibwiriza ry’Inama y’Abaminisitiri aho kugira ngo agire ikindi yitwaza.

CP John Bosco Kabera yaburiye abanyonzi ko ujya mu muhanda adafite casques ari bufatwe


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *