Rayon Sports: Sadate ati” ibikombe byose ni ukubitwara.

Sadate yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye neza
Munyakazi Sadate uyoboye iyi kipe iherutse gusabwa guhagarika izindi nzego zose, yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuje guhura n’abakozi bayo by’umwihariko abakinnyi bayo kugira ngo bongere bibukiranye ko bafite ikibahuje.

Yagize ati “Amezi atanu (5) yari yuzuye neza tutabonana imbonankubone. Nk’ubuyobozi twifuje ko twahura ngo tuganire ku bibazo bihari, tubamurikire umutoza mushya ndetse tunatangire kwitegura uko tuzatangira imyitozo no kwitegura ’season’ muri rusange.”

Uyu muyobozi wa Rayon kandi avuga ko uriya mwiherero wari ugamije kumurikira abakinnyi umutoza mushya ari we Guy Bukasa uherutse kuva muri Gasogi United.

Yavuze ko uriya mutoza bamuhisemo kuko ari umuhanga kuko “uretse no kuba yarakinnye umupira, afite ubunararibonye n’ubuhanga ari nabyo bituma yitabazwa mu ikipe y’igihugu ya Congo. Uretse gutoza, ni umuntu uzi kurema icyizere mu bakinnyi kandi turabikeneye cyane.”

Sadate Munyakazi wagiye avugwaho byinshi n’abakunzi ba Rayon ndetse n’abahoze bayobora iyi kipe dore ko bigeze no kumwiguza, yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2019-2020.

Ati “Nabwo byagenze nabi kuko twabaye aba kabiri gusa iyo dutwara igikombe ntabwo tuba turi mu bibazo turimo uyu munsi ari nayo mpamvu ubu intego yacu ari ugutwara ibikombe.”

Sadate kandi yizeje abakinnyi ko bagiye guhabwa amabaruwa abagarura mu kazi ndetse bakishyira ibirarane byose birimo imishahara ndetse n’amafaranga ya ‘recruitment’ ku bari bakiyasigawemo.

Gutwara ibikombe byose

Umutoza Guy Bukasa yiyemeje gutwara ibikombye byose bazitabira avuga ko na Barcelona bayitsinze 8-2 kandi ifite abakinnyi b’amazina akomeye.

Ati « Niba nta kipe ihari, mwe muri iki? Ababivuga se mwumva batabasuzugura? Njyewe ubimbwiye mubwira ko nkunda abakinnyi 11 bashyize hamwe kurusha abakinnyi 11 beza buri umwe ku giti cye. Ntabwo mwabonye ibyaraye bibaye? Barcelona bayitsinze ibitego 8 ….Messi na Suarez n’abandi ntacyo bari bakivuze. »

Avuga ko kuri iwe insinzi idashobora guturuka ku muntu umwe ahubwo ko bisaba gushyira hamwe kw’abakinnyi kandi ko yizeye ko ibi ari byo bizaranga abakinnyi agiye gutoza.

Ati «Ibikombe byose bazadushyira imbere tugomba kubitwara. Mugomba kwigirira icyizere kandi buri wese hano akumva ko afite umwanya wo gukina. Ntabwo nzagendera ku mazina, nzagendera ku byo muzanyereka mu myitozo. Hano ntawe dufitanye isano ngo nzakoresha ikimenyane. »

Abakinnyi ba Rayon Sports batitabiriye uyu mwiherero harimo Cyiza Hussein uri mu Burundi, Nihoreho Arsene, rutahizamu w’umurundi Rayon Sports yamaze gusinyisha ariko akaba akiri iwabo mu Burundi na Kayumba Soter ngo wari wasabye uruhushya nkuko Munyakazi Sadate yabitangarije Rwandamagazine.com

Undi utageze muri uyu mwiherero ni Sugira Ernest utararangiza ibiganiro na Rayon Sports ngo azakomeze kuyikinira nyuma y’uko amezi 6 yari yayitijwemo yamaze kurangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *