DR .Biruta ati”U Rwanda ntirwafashe bugwate impunzi z’Abarundi.


 Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yasubije ibirego by’u Burundi buvuga ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi zihamaze imyaka itanu, avuga ko uko bigaragara nta bushake buhari ku Burundi bwo kubanira neza u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta aganira n’Abanyamakuru
Dr Vincent Biruta ati “Icyo twavanyemo ni uko ubushake bushobora kuba budahari ku ruhande rw’u Burundi, ariko u Rwanda twe turiteguye.”

Bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama baherutse kwandika basaba Perezida mushya, Gen Evariste Ndayishimiye bamusaba kubafasha gutaha mu cyubahiro, ndetse bavuga ko hari abababuza gutaha aho baba mu nkambi, barimo bene wabo bigize abavugizi, na bamwe mu bakorera imiryango nterankunga.

Ibi Perezida w’u Burundi yabyuririyeho yitwa u Rwanda “indyarya avuga ko zafashe bugwate Abarundi, ndetse zicumbikiye abanzi…”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, avuga ko Impunzi z’Abarundi u Rwanda rucumbikiye ari 71 973, akaba ari cyo gihugu cya gatatu gifite umubare munini w’Abarundi bahunze.

Yavuze ko mbee ya COVID-19 impunzi z’Abarundi zatahaga buri kwezi.

Ati “Twabonaga impunzi 200 zatahaga, ni uko imipaka ifunze, keretse niba n’ahandi (mu bindi bihugu bahungiyemo) barabafashe bugwate.”

Dr Biruta avuga ko inama izahuza intumwa z’u Burundi, iz’u Rwanda n’iza UNHCR kugira ngo zige kuri iki kibazo
u Rwanda rudashobora kubuza impunzi gutaha mu gihe zaba zifite ibyangombwa byose byuzuye.

Ati “Biratangaje kumva ko u Rwanda rwaba rwarafshe impunzi z’Abarundi mu gihe hari abantu bamaze iminsi inaha baraje kwivuza, tukabafasha gutaha ariko u Burundi bwanga ko bataha.

Niba u Burundi bwanga kwakira abaturage babo, byaba bitangaje kuba bamwe twarabafashe bugwate na bwo bukanga kwakira abaturage babwo baje mu nzira zemewe n’amategeko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *