Lebanone:Guverinoma yeguye nyuma yuko abaturage bigarambije

Mu ijoro ryakeye abagize Guverinoma ya Lebanon beguye nyuma y’igitutu cy’abaturage bayishinja kuba terera iyo ntikurikirane ubuzima bw’igihugu kugeza ubwo umurwa mukuru uturikiramo ibinyabutabire bya kirimbuzi,umuriro ugahitana abagera kuri 200.

Minisitiri w’Intebe wa Lebanon, Bwana Hassan Diab
Ibyabaye taliki 04, Kanama, 2020 mu murwa mukuru wa Lebanon witwa Beyrouth byasize abaturage mu mujinya mwinshi bashinja Leta yabo kutita ku bintu kugeza ubwo iriya kabutindi ituritse.

Hari bamwe bavuga ko byatewe n’uko Guverinoma n’izindi nzego z’igihugu zamunzwe na ruswa, ikimenyane n’ibindi bihuma abantu amaso ntibabone ukuri uko guteye.

Bemeza ko ruswa iri muri Lebanon irusha imbaraga kure Guverinoma ubwayo, bityo ko umuhati wose uzakoreshwa kugira ngo ihacike, uzafata igihe kirekire n’imbaraga nyinshi.

Itangazo ryo kwegura kwa Guverinoma ryatangarijwe kuri Televiziyo y’igihugu, ritangwa na Minisitiri w’Intebe Bwana Hassan Diab.

Hassan Diab avuga ko n’ubwo Guverinoma ye yeguye, bazakomeza gufasha kugira ngo hashyirweho indi izatuma ibintu bijya mu buryo gahoro gahoro…

Abaturage ba kiriya gihugu ntibariyumvisha ukuntu Guverinoma yakomeje kwirengagiza akaga abaturage bari bugarijwe nako igihe biriya binyabutabire byari buturike.

Haturitse toni 2 750 by’ikinyabutabire kitwa ‘Nitrate d’Amonium.’

Umuriro n’urusaku byateje byishe benshi kandi hari impungenge ko ababirokotse bazagumana ihungabana mu mitwe yabo mu gihe runaka.

Nta makuru y’impamo yari yatangazwa ku mpamvu yateje ririya turika rihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *