Umwana w’imyaka 7 yatukankwe n,igisasu arakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 05, Kanama, 2020 umwana w’imyaka irindwi wo mu murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare yaturikanywe n’igisasu arakomereka cyane.

Bavuga ko iki ari igisigazwa cya kiriya gisasu tutaramenya ubwoko bwacyo

Ku rukuta rwa Twitter rwa Flash FM handitse ko uriya mwana yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima xya Bugaragara ariko nyuma aza koherezwa ku bitaro bikuru bya Nyagatare kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba CIP Hamdun Twizerimana yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru atarayamenya ariko agiye iubaza akaza kuyatangaza birambuye.Iyi nkuru iracyakurikiranwa…Akarere ka NyagatareUmurenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare niho kiriya gisasu cyaturikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *