Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, arashinjwa kuyoboza Idini ya ISLAM Igitugu

IYOBOKAMANA
 
Uwitwa Sheikh Nsabimana Issa, wari umwe mu bayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda ndetse no mu ihuriro ry’Abayisilamu mu Rwanda, RMC yamaze gusezera muri iri huriro bitewe no kudahuza n’amakimbirane hagati ye n’Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda, (Mufti) Sheikh Hitimana Salim.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim arashinjwa igitugu mu buyobozi bwa RMC nk’uko inkuru ya Bwiza ikomeza ibivuga

Mu ibaruwa yacicikanye kumbuga nkoranyambaga, Sheikh Nsabimana Issa yandikiye Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020, yavuze ko asezeye kubera guhozwaho igitugu na Shekh Salim, ari nawe muyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bityo akaba amushinja kuba yararigize idini rye bwite.

Sheikh Nsabimana Issa kandi ni umwe mu ba Sheikh batandatu b’idini ya Islam mu Rwanda baherutse gutabwa muri yombi, kugeza na n’ubu hakaba hataramenyekana icyo bari bakurikiranweho kuko impamvu y’itabwa muri yombi ryabo ikigizwe ibanga, mugihe Sheikh Nsabimana we ashinja Mufti Salim kuba ariwe wamufungishije nk’uko yabivuze mu ibaruwa isezera.

Yagize Ati:“Nshingiye ko kuwa 28/07/2020, wamfungishije ukamfatiraho imbunda ukoresheje Escort yawe, unshinja gukora inama yo kukurwanya. Nshingiye ko ubu mfunzwe ubugira kabiri nzira Idini, ndakumenyeha ko nsezeye mu Dine ryawe ryitwa RMC, kuko ari ishyirahamwe kandi kurivamo ari droit (uburenganzira) zanjye.

Nasanze atari imyemerere (foi) irimo ari igitugu, kandi nta gitugu mu kwemera nta n’Ubusilamu burangwamo. Bwana Mufti, Ndangije nkumenyesha ko ntakibarizwa mu idini ryawe”.

Sheikh Nsabimana ntiyigeze asobanura neza niba ari mu muryango wa RMC asezeye gusa cyangwa asezeye mu Idini ya Islam muri rusange.

Ku itariki 28/07/2020 nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko aba Sheikh batandatu mu Idini ya Islam mu Rwanda batawe muri yombi na Polisi y’igihugu. Abo ba sheikh ni Nahayo Ramadhan, Nikobizaba Ismail, Dr Maniriho Muhammad, Nsabimana Issa (wasezeye), Hategekimana Daudi na Nizeyimana Hashim, bivugwa ko basanzwe bari mu biro bishinzwe Qoran muri RMC.

Ikinyamakuru Bwiza ducyesha iyi nkuru cyagerageje kuvugisha Mufti w’Idini ya Islam mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim ngo agire icyo avuga kubyo mugenzi we Nsabimana Issa amushinja, gusa ntibyakunze kuko atigeze yitaba telefoni, n’ubutumwa bugufi yandikiwe akaba atigeze abusubiza.

Gusa Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana, aherutse kubwira itangazamakuru ko aba Sheikh batandatu bafunzwe basanzwe i Nyamirambo mu Biryogo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus kuko ngo bakoreshaga inama kandi bitemewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *