Liban – Beirut: Abagera kuri 78 bapfiriye mw’isanganya ry’umuriro ryatewe n’ibiturika, abarenga 4000 barakomereka


  Abantu 78 byemejwe ko bapfiriye mu guturika kw’ikintu kitaramenyekana, abandi 4000 bakomeretse nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima witwa Hamad Hassan.

Maj Gen. Abbas Ibrahim, ukuriye ibikorwa by’umutekano yabwiye ibitangazamakuru byo muri Lebanon ko igishobora kuba cyateye kuri guturika ari ububiko bw’ibintu biturika buri ku cyambu.

Abantu batandukanye babwiye Ibiro Ntaramakuru, Reuters ko ahabereye guturika gukomeye hari ububiko bw’ibintu bishobora guturika.

Umuyobozi Mukuru w’imipaka yavuze ko kuriya guturika gushobora kuba kwatewe n’ikinyabutabire cya ‘Nitrate”.

Maj Gen Abbas Ibrahim yabeshyuje amakuru yashinjaga Igihugu cya Israel kuba inyuma ya kuriya guturika. Yabwiye ibitangazamakuru byo muri Lebanon ko bishoboka cyane ko guturika kwatewe n’impanuka yatewe n’umuriro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gabi Ashkenazi yabwiye Ibiro Ntaramakuru, Reuters ko nta ho igihugu ke gihuriye n’ibyabaye muri Lebanon.

Inkuru yabanje: Urusaku rw’ikintu cyaturitse n’umuriro wabanjirijwe n’imyotsi myinshi mu kirere cy’umurwa mukuru wa Lebanon, Beirut, byateye ubwoba benshi ku Isi. Amakuru avuga ko haturitse ibintu bibiri. Ibinyamakuru bimwe byanditse ko imibare y’agateganyo yatangajwe hari abagera ku 10 bahise bapfa, ibitaro bikeye amaraso ngo bifashe inkomere.

Abantu benshi bapfiriye muri uku guturika
Ibi bibaye mbere y’iminsi itatu ngo abakekwaho kwica Rafik Hariri mu 2005 basomerwe ibihano, uyu Hariri yari Umukire cyane, yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1992 kugera mu 1998, ndetse no kuva mu 2000 kugera ubwo yegura tariki 20 Ukwakira 2004.

Amakuru avuga ko ikintu cya mbere cyasandariye hafi y’icyambu muri uriya Mugi wa Beirut ndetse hakaba andi makuru avuga ko hari n’ikindi cyaturitse.

Ntabwo haramenyekana impamvu y’iturika rya biriya bintu.

Video zakwirakwiye ku buga nkoranyambaga zigaragaza umwotsi mwinshi ukurikirwa n’urusaku n’umuriro mwinshi, nyuma umushyitsi n’umuriro bikagenda bitwika ahantu hanini cyane, ndetse inzu ziriduka.

Urukiko rwa UN ruratangaza ikemezo cyarwo ku bihano bifatirwa abantu bane bashinja kwica Hariri.

Aba bantu bose ni abo mu mutwe ushyigikiwe na Iran witwa Hezbolla, ubuyobozi bwawo kenshi bwahakanye ko nta ruhare wagize mu rupfu rwa Hariri.

Bariya bantu bazacibwa urubanza badahari, isomwa ryabo riteganyijwe ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Amakuru avuga ko ikintu cya kabiri cyaturikiye mu rugo rwa Rafic Hariri.

Minisitiri w’Ubuzima muri Lebanon, Hamad Hasan yavuze ko hakomeretse abantu benshi cyane ndetse ibyangiritse ari byinshi.

Lebanon imaze iminsi mu bihe bigoye by’imyigaragambyo n’imvururu zishingiye kuri politiki, abigaragambya basaba Leta gusubiza ubukungu ku murongo bukaba buhagaze nabi cyane kuva mu 1975-1990 igihugu kiri mu ntambara.BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *