Bugesera: Abagore babiri n’umusore umwe bakekwaho kwica mukeba nuruhinja rwe.

Bugesera: 
  Abagore babiri n’umusore umwe bo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, bari mu maboko y’Ubugenzacyaha bakekwaho kwica mukeba w’umwe muri bo, n’uruhinja yari ahetse rw’amezi arindwi.

Abakekwaho icyaha bivuga ko bishe ba nyakwigendera bakoresheje umuhoro, mu mpera z’icyumweru gishize, bibera mu gice kiri kubakwamo ikibuga cy’indege cya Bugesera, mu Kagari ka Ntarama mu Mudugudu wa Gasave.

Amakuru avuga ko abo bagore n’umusore ngo bashutse mukeba w’umwe muri bo (waje kwicwa) kujyana nabo gusenya ahari kubakwa ikibuga cy’indege, ariko bafite umugambi wo kumwicirayo.

Bagezeyo ngo umusore wari wemerewe ibihumbi 100 Frw yishe uwo mugore akoresheje umuhoro, uwo mugore na we yica umwana w’amezi arindwi wari usigaye, ubundi babata aho barataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rilima, Uwamahoro Theoneste, yabwiye IGIHE ko kugira ngo ayo makuru amenyekane, byavuzwe n’umugabo wa nyakwigendera nyuma yo gutaha akabura umugore we, ngo babajije abo bajyanye bavuga ko yafashwe n’abakozi bari kubaka ku kibuga cy’indege, bakurikiranye basanga ntabyabayeho.

Ati “Twakomeje gushakisha tukumva ntibyumvikana, nyuma twafashe umwanzuro yuko iryo shyamba ryose tugiye kurijagajaga, ku wa Gatanu twararijagajaze bigera mu ma saa kumi, tugera ku murambo w’uwo mugore n’akana ke babacocaguye.”

“Nk’uko ba nyiri ubwite babyiyemerera, uwo mugabo avuga ko ariwe wishe uriya mudamu ku busabe bw’uwo mugore wundi bari basangiye umugabo, yari yamusabye ko amumwicira akamuha ibihumbi 100 Frw, amaze kumutema umudamu na we ngo yahise atema akana k’amezi arindwi ka mukeba we, ubundi barataha.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango ibanye mu makimbirane, kugira ngo bafashwe kubikemura.

Imirambo ya ba nyakwigendera yamaze gushyingurwa nyuma yo gukorerwa isuzuma, naho abo baturage batatu bari mu maboko y’ubugenzacyaha mu gihe bagikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha

Inkuru ducyesha Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *