Polisi yafatiye mucyuho abajura, bamaze gupakira, Flat Screen, mudasobwa, imyenda yose yari munzu nibyo kurya bahereye ku muceri

Kimironko : Polisi yafatiye mucyuho abajura, bamaze gupakira, Flat Screen, mudasobwa, imyenda yose yari munzu nibyo kurya bahereye ku muceri
 
Share on Facebook Tweet on Twitter

Kuri uyu wa mbere saa tanu za mu gitondo ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare mu mudugudu w’Intashyo yafashe uwitwa Tuyizere Eric w’imyaka 20 na Ishimwe Manasse w’imyaka 23. Bafatiwe mu cyuho barimo kwiba ibikoresho byo mu nzu y’umunyamahanga witwa Rama Krishan.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka yavuze ko hari mu masaha ya mugitondo saa tanu bumva abaturage baratabaje bavuga ko hari abantu barimo kwiba mu rugo rw’umuturanyi wabo w’umunyamahanga.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru abapolisi bahise bagerayo basanga bariya basore baracyari mu gipangu abaturage babahagaritse, bari bamaze kwiba ibintu bitandukanye birimo televisiyo nini (Flat screen), mudasobwa, imyenda yo mu nzu, Umuceri n’ibindi.”

SSP Tebuka yakomeje avuga ko atari ubwa mbere bariya basore bavuzweho ubujura kuko umwe mu baturage bo muri uriya murenge nawe yari yatanze amakuru ko yibwe n’abantu batazwi. Polisi yari ikirimo gushakisha abamwibye, gusa Tuyizere na Ishimwe bemereye Polisi ko aribo bamwibye nawe.

Yagize ati “Hari hashize iminsi umuturage atwandikiye ku rubuga nkoranyambaga ko yibwe, uburyo yibwemo burasa neza nk’uko byagenze hariya bafatiwe kuko hose bahiba ku manywa. Bariya basore bafashwe bariyemerera ko aribo bibye uwo muturage uherutse gutaka.”

Tuyizere Eric w’imyaka 20 na Ishimwe Manasse w’imyaka 23. Bafatiwe mu cyuho barimo kwiba ibikoresho byo mu nzu
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo avuga ko hari abandi bagenzi babo babiri barimo gushakishwa bavuga ko bafatanyaga gukora ibyaha gusa kuri iyi nshuro ubwo bajyaga kwiba ntabwo bari bajyanye.

Inkuru ducyesha ibyamamare.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *