Bamwe mu bakoze udupfukamunwa mu gihombo nyuma yo kubura abatugura.

Bamwe mu bakoreye inganda zari zifite isoko ryo gukora udupfukamunwa twinshi ubwo hashyirwagaho ibwiriza ryo kutwambara ku bantu bose, barataka ubukene kubera ko izo nganda zabahagaritse batishyuwe.

Abo bakozi bakoraga mu buryo bwa nyakabyizi, bavuga ko babonye abakoresha babo babahagarika nta nteguza, bakababwira ko bazabahamagara bakajya gufata amafaranga bakoreye ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Uwari Chairperson w’inganda nto zari zihurije hamwe (AMG) kugira ngo zikore isoko rinini ry’udupfukamunwa ryari rihari, Diane Mukasahaha, yemera ko hari abakozi batahembwe ariko ngo bigaterwa ahanini n’uko na bo batagurishije.

Avuga ko kugeza ubu mu bubiko bafitemo udupfukamunwa dufite agaciro ka miliyoni 500 z’amafaranga y’Urwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *