Umugore warurwariye coronavirus mu bitaro bya Rugerero yabyariyeyo umwana w’umuhungu

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), cyatangaje ko umwe mu bavurirwa Coronavirus mu kigo nderabuzima cya Rugerero mu Karere ka Rubavu, yahabyariye umwana w’umuhungu kandi bose bameze neza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, RBC ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa COVID-19 yibarukiye umwana w’umuhungu mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye COVID-19 mu Rwanda. Umwana na nyina bameze neza”.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, yavuze ko amabwiriza ateganya ko uriya mwana nyuma y’iminsi 28 ari bwo azapimwa hanyuma ibizamini bikerekana ko yavutse ari muzima cyangwa se arwaye Coronavirus.

Yasobanuye ko hakomeza gukurikizwa uburyo bwo kurinda ko umubyeyi yakwanduza umwana we ariko hanubahirizwa uburenganzira bw’umwana.

Ati “Hari uburyo bukoreshwa bwo kurinda ko umubyeyi yakwanduza umwana we kandi nanone ntibabangamire uburenganzira bw’umwana bwo kuba yakonswa na nyina cyangwa se kuba yakwitabwaho na nyina, birakomeza gukorwa ariko harindwa ko bashobora kwanduzanya”.

Mu kwezi gushize nibwo Ikigo Nderabuzima cya Rugerero cyari cyaragenewe kwakira abarwayi ba Ebola igihe hagira uboneka, cyahawe ubushobozi gitangira gutanga serivisi kuri Coronavirus.

Hashyizwe laboratwari irimo imashini zagenewe gupima Coronavirus n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Ni ubwa mbere mu Rwanda umugore uri kuvurwa Coronavirus abyariye aho arimo kuvurirwa ariko mu bindi bihugu byakunze kubaho kenshi. Urugero ni umugore wo mu murwa mukuru wa Cameroun i Yaoundé wabyaye umwana w’umukobwa muri Mata uyu mwaka.

Uwo mubyeyi wo muri Cameroon witwa Mariya w’imyaka 19 y’amavuko, na we yabyaye mu buryo busanzwe nta kibazo agize. Gusa nyuma yahise atandukanywa n’umwana we w’uruhinja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *