Zambia yakanye ubufatanye bwayo na Sankara mugutera u Rwanda

Ibiro bya perezida wa Zambia byatangaje ko byababajwe no kumva mu binyamakuru ko Perezida Edgar Lungu yavuzwe mu rukiko rwo mu Rwanda ko yahaye ubufasha bw’amafaranga yo gukora ibitero ku Rwanda.

Callixte Nsabimana ‘Sankara’ ubushize atangira kwiregura, yavuze ko perezida wa Zambia yahaye ubufasha umutwe yari abereye umuvugizi.

Sankara yavuze ko biciye ku bucuti Perezida Edgar Lungu afitanye na Paul Rusesabagina – utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda – uwo mukuru wa Zambia yahaye umutwe wa FLN $150,000 yo kubafasha mu bitero uyu mutwe wagabye ku Rwanda.

Paul Rusesabagina ntacyo yatangaje ku byavuzwe na Bwana Nsabimana mu rukiko.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru wa Zambia rigira riti: “Turifuza guhakana ibi byavuzwe no gushimangira ko ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro”.

Iri tangazo rivuga ko imibanire y’u Rwanda na Zambia ikomeje kuba myiza.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsabimana yavuze ko umutwe wa FLN wahawe ubufasha mu buryo bunyuranye na leta ya Uganda n’iy’u Burundi, ibi nabyo byahakanywe nibi bihugu mu bihe byashize.

Bwana Nsabimana azagaruka mu rukiko tariki 10/09, akomeza kwiregura ku byaha 17 aregwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *