waruziko gushenguka k’umutima(heart broken) bishobora kukwica?

Rimwe na rimwe, ubuzima bushobora kukubabaza, ukumva ko isi ikurangiriyeho. Oya irengagize kuko iri rishobora kuba iherezo ryawe! nubwo ari gake biba ariko byaba kandi byarabaye.

Aha tugiye kureba neza uko wapfa bivuye mu gushengurwa cyangwa kumeneka kumutima.

Muri rusange, abagore nibo bafite ibyago byinshi byo kugerwaho niyi ndwara iva ku gushenguka k’umutima. Rimwe mu mazina bajya bita iyi ndwara akaba ari “Takotsubo”. Ikindi kandi, abagore bacuze urubyaro nicyo gice kinini gishobora kwibasirwa niyi ndwara Takotsubo.

Mu by’ukuri, hejuru ya 90% yabagezweho niyi ndwara ni abagore bari hagati y’imyaka 75 na 85

Nkuko bigaragara, kubura uwo wakundaga bitunguranye nibyo ahanini bitera iyi ndwara. Bishobora kuba ari urupfu rw’uwo wakundaga, gatanya, gutandukana kwabakundana, kugambanirwa nuwo ukunda, kudahabwa agaciro nuwo ukunda nibindi biganisha kugutandukana kw’abakundanaga.

Ibi byose twavuze haruguru bitera kubyimba k’uturemangingo dutera umunaniro ukabije uterwa no gushengurwa umutima.

Ubushakashatsi bwerekanye ko mukwezi kwa mbere nyuma yuko uwo wakundaga apfuye ibyago byo gupfa byiyongera cyane.

Umunaniro ukabije ni umwicanyi ukomeye, nkuko kandi ushobora gutuma gutera k’umutima byiyongera, umuvuduko w’amaraso, gushyira umuvuduko mwinshi k’umutima kandi ukica n’ubudahangarwa bw’umubiri.

Igihe iyi ndwaraTakostubo yagaragaye cyane hari muri 2011 nyuma y’umutingito wabereye murusengero rw’abakristu ukica abantu 185. Nyuma yaho, hejuru yabarwayi 20 basanzwemo iyi ndwara. Nubwo abantu 20 byumvikana ko ataribenshi, ni umubare mwinshi ugereranije nuko iyi ndwara idakunze kuboneka.

Symptoms of Broken-Heart Syndrome

Umuntu ufite iyi ndwara yiyumvaho kubabara cyane mugituza kandi akagorwa no guhumeka.

Ibi bishobora kuvamo ibikomeye, nkuko bishobora kuvurwa. Abarwaye iyi ndwara bivugwa ko bashobora gukira neza nyuma y’ibyumweru bicye. Kandi umuntu wayirwayeho ibyago byo kongera kuyirwara biba byagabanutse cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *