Sarongo yavuzeko Abakinnyi bo mu Rwanda bakoresha amarozi nabi.

Sarongo wemerako akoresha imbara gakondo wemerako kuriwe amarozi ntakintu atakora, aganira n’Umunyamakuru wa CityRadio ukora ikiganiro kijyanye n’Imikino kitwa#CitySports witwa Muramira Regis, aho baganiraga kubijyanye n’Abakinnyi bakoresha amarozi mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda Sarongo yatanjyiye anenga bikomeye abakinnyi ko batazi gukoresha amarozi.

Yakomeje agira ati hari Abakinnyi benshi bajyiye bangana ngo mbagire Inama, abo bakinnyi yanze kubavuga mw’Itangazamakuru, avugako benshi muri abo bakinnyi yabagiriye inama yoguhindura umwanya bakinaga kandi nyuma bikaza kubabyara umusururo, umunyamakuru yakomeje amubaza ati, ese amakipe yose yakoresheje amarozi, ubwo kujyira imwe itsinde indi byaba byagenze gute, Sarongo yamushubije agira ati, byaterwa nimbaraga z’Umuganga, iyo avuze umuganga abavuze aba barogera.

Yakomoje ku bantu bamugana bashakako abagaruriza ibyabo biba byibwe, agahita abigaruza kandi mu gihe gito uyu mugabo we uvugako ari umuganga uzi ibyogukora kandi ushaka kumugana wese yemererwe kumureba bakaganira akaba yamufasha, uyumugabo yavuzeko kugirango umukinnyi amenyeko bamuroze abibwira nuko iyo ari mu myitozo agatsinda ibitego, ariko yagera mu kibuga ikipe ye igiye gukina nindi kipe agashakisha igitego akakibura ngo icyo gihe baba baramuroze yemezako izonyatsi Sarongo zose azivura ubundi. Akangurira abakinnyi bafite ibyo bibazo kumusanga akabavura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *