Samirah umuhanzi uzanye imbaraga zidasanzwe yasohoye indirimbo ye ya mbere(1) nshyashya yise “Gezayo.

Umuhanzi Uwizeye Jamirah ariko akaba akoresha izina rya SAMIRAH, mu muziki nyarwanda, uyu mukobwa ukorera munzu itunganya umuziki( Label) ya Masters of Africa Empire Music(MAE),wavukiye kacyiru mu karere ka Gasabo akaba afite imyaka 22 y’amavuko.

Uyu mukobwa aganira na yavuzeko azanye ingamba zikomeye, abajijwe intwaro yitwaje mu Ruganda rutunganya umuziki, yavuzeko afite ijwi ryiza kandi, afite inzu akoreramo umuziki (Label) MAE ibifitiye ubushobozi kandi n’imyandikire ye imeze neza uyumukobwa winjiye mu muziki nyarwanda aho yasohoye indirimbo ye ya mbere(1) yise Jyezayo iyi ndirimbo asabamo abakunda gukunda byanyabyo,aho kubeshyanya.

Iyi Label (MAE) kurubu ifite abahanzi (3) bamaze gukoreramo indirimbo, aribo Samirah ,Lil King& Juliana kanyomozi umuhanzi w’Umurundi ureberera(Manager)iyinzu ikorerwamwo umuziki, Niyonzima Djuma “El Lucifer, yavuzeko aje gushyiraho itafari rye ku muziki nyarwanda cyane cyane ahereye ku bahanzi bakizamuka ba hano mu Rwanda.

Ureberera inzu ikorerwamwo umuziki (label) Djuma El Lucifer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *