Kim yo Jong mushiki wa Kim Jong Un,yahawe uburenganzira bwogutera koreya y’Epfo.

Umukobwa witwa Kim Yo-Jong uvukana na Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong-Un yavuze ko ashingiye ku bubasha yahawe na Musaza we ashobora gutegeka ingabo z’igihugu cye zikagaba igitero ku ngabo za Koreya y’Amajyepfo. Avuga ko Koreya y’epfo imaze igihe ishotora iya ruguru.

Abivuze nyuma y’igihe gito hagati y’ibihugu byombi havugwa umwuka mubi,ndetse n’umurongo w’itumanaho wari warashyizweho kugira ngo abayobozi bakuru b’ibi bihugu baganire, ufunzwe.

Mu itangazo ryaciye kuri radio ya Koreya ya Ruguru, Kim Yo-jong yagize ati: “ Nshingiye  ku bubasha mpabwa n’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu, akayobora ishyaka ryacu n’iki gihugu, nahaye amabwiriza ingabo zacu kugira ngo zitegure kugira igikorwa zikora mu gihe kitarambiranye.”

Hari hashize iminsi icumi asabye akomeje ko ubutegetsi bwa Seoul bwahagarika abantu baza ku mupaka wa Koreya ya Ruguru bakazunguza ibitambaro biriho ibyo yise ‘amagambo ashotorana n’icengezamatwara’.

Yo-Jong yongeyeho ko agace kari hagati ya Koreya zombi kitwa Kaesong nta kamaro kagifite, ko nako kazaraswa kakavaho.

Yavuze ko igihe nikigera ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu buzafata umwanzuro, kandi asaba abategetsi bo muri Koreya y’epfo kwirinda gufatana uburemere buke amagambo ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *